Umusifuzi ukomeye yaguye amarabira ahita ashiramo umwuka ubwo yari mu myitozo. Inkuru irambuye

Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo 2022, nibwo mu gihugu cy’ Ubufaransa b’ umvise inkuru yicamugongo y’ umusifuzi witwa Johan Hamel wapfuye urupfu rutunguranye ubwo yari mu myitozo akora ku giti cye.

Uyu nyakwigendera yitabye Imana ku myaka 42 y’ amavuko.

Amakuru yatangajwe n’ ibitangazamakuru bitandukanye byo muri kiriya gihugu avuga ko uyu musifuzi yaguye mu myitozo yararimo akora ku guti cye azize indwara y’ umutima.

Uyu Johan Hamel yitabye Imana amaze gusifura imikino igera ku 136 muri Shampiyona y’igihugu y’Ubufaransa.

Nyakwigendera yari amaze gutoza imikino irenga 130 ndetse yagiye asifura n’imikino itandukanye harimo nk’uwo yasifuye wahuje ikipe ya Real Madrid na Celtic.

Umukino we wa nyuma bwana Hamel yasifuye wahuje ikipe ya Lille n’ikipe ya Rennes, kuwa 06 Ugushyingo 2022.

Uyu musifuzi yatangiye kuba ngenderwaho mu gusifura imikino mu Bufaransa mbere yo kumara hafi imyaka 10 agerageza kubaka ibigwi bye.

Uyu musifuzi kandi yanasifuye imikino mpuzamahanga y’ibihugu cyane cyane mu irushanwa rya UEFA Nations League aho yasifuriye ikipe zirimo Slovakia itsinda Belarus igitego 1-0 na Moldova itsinda Liechtensteinwin ibitego 2-0.

Ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu byanditse ko abakunzi b’ umupira w’ amaguru b’ ababajwe n’ uyu musifuzi witabye Imana agifite imyaka mikeya.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]