Umusaruro Nkene wa APR FC wazuye akaboreye mubafana bayo k’ibitego 10 yatsinzwe n’ikipe yo mucyiciro cya2

Ikipe ya APR FC iri mubihe bikomeye umuntu atatinya kugereranya n’ibihe by’icuraburindi kubera umusaruro nkene iyikipe ikomeje kubona nyuma yo kumara imikino igera kuri 5 yose itarabasha kubona amanota 3 muri Championa y’u Rwanda.

Iyikipe isanzwe izwiho guhangana no gushaka igikombe cya Championa kuva kumunsi wambere wa Championa kuzageza kumunsi wanyuma, ikomeje kugenda biguruntege muri uyumwaka w’imikino ndetse ibi bikanatuma iyikipe itabasha kubona amanota nkuko abakunzi bayo baba babyiteze. ibi kandi byatumye abakunzi ba APR FC bongera kwibuka ubwo inkuru yabaga kimomo habura iminsi mike ngo umwaka w’imikino utangire hakaza gusakara inkuru kumbuga nkoranyambaga ko iyikipe yaba yatsinzwe ibitego 10 n’ikipe ya Kamonyi FC.

Icyogihe, byaje gusobanurwa ko iyikipe itigeze ikina umukino wa Gicuti muburyo buzwi,ko ahubwo ari abakinnyi bayo bagiye mumyitozo kugiti cyabo ntanumutoza bafite maze bahahurira n’iyikipe ya Kamonyi FC bagahitamo gukina umukino wa gicuti ariko iyikipe ikaba yari yiganjemo abakinnyi benshi ba APR FC maze bikaza kurangira iyikipe itsinzwe ibitego 10 byose kugitego kimwe.

Benshi mubafana bemeza ko kuba ibi bintu byarabaye ku ikipe yabo ariyo ntandaro y’umusaruro mubi cyane iyikipe imaze iminsi ibona cyane ko iyikipe iri muzimaze kunganya imikino myinshi ariko kandi ikaba kumunsi w’ejo hashize kuwa 08 Ukuboza 2022 ubwo yakinaga umukino w’ikirarane na AS Kigali ikaba yaraciye agahigo ko kumara imikino 11 itazi gutsinda igitego mu izamu rya AS Kigali uko bimera. ibi rero bikaba aribyo biri gutuma abafana basaba ubuyobozi kuba iyikipe yazana abanyamahanga bakayifasha guhangana nkabandi.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda