Umuryango wa Perezida Tshisekedi urashinjwa gusahura umutungo w’ abaturage.

 

 

Amakuru aturuka muri Repubilika Iharanira demokarasi ya Congo,aravuga ko Ihuriro ry’ amashyirahamwe y’ abacukuzi b’ amabuye y’ agaciro n’ amahuriro y’ abacuruzi ndetse na za sosiyete sivili birashinja abo mu muryango wa Perezida Tshisekedi gusahura umutungo kamere muri Grand_ Katanga.

Amakuru avuga aba banya_ Katanga bagaragaje ko abasirikare n’ abo mu zindi nzego zishinzwe umutekano birirwa bahiga abantu bagerageza kugaragaza iki kibazo, mu buryo bushimingira ko abantu bakomeye bafite inyungu bwite mu kirombe byo mu ntera zigize Grand_ Katanga. Ibi kandi bikubiye mu byo batangarije ku kinyamakuru cya La libre cyo mu Bubiligi,aba Banye_ Congo bagaragaje ko ikibazo cyo gusahura amabuye y’ agaciro muri Grand_ Katanga cyatangiye mu 2015 ,gifata intera ikomeye kuva mu 2019 ubwo Tshisekedi yageraga ku Ngoma.

Aba banya_ Katanga bagize bati” Abasirikare n’ abo mu nzego z’ umutekano,cyane cyane muri Kansai, bahiga abagaragaza ikibazo. Bigomba kuvugwa ko ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro bunyuranyije n’ Amategeko bwinjiriza amafaranga menshi umuryango wa Perezida Tshisekedi n’ abashoramari batari inyangamugayo”.

 

Umuyobozi w’ ishyirihamwe ry’ ubucukuzi y’ amabuye y’ agaciro ryo mu ntara ya Lualaba, yatangaje ko yambuwe ikirombe cye n’ umuvandimwe wa Tshisekedi witwa Christian Tshisekedi. ATI” Kuva mu 2019 ,ibintu byabaye bibi cyane.Katanga yabaye isanduku y’ amafaranga y’ umuryango wa Perezida Tshisekedi,ukura umutungu muri izi ntara ,cyane cyane muri Lualaba nyamara ntacyo ushorayo”.

Asobanura ko itegeko rishya rigenga ubucuruzi bw’ amabuye y’ agaciro,risaba ko amafaranga menshi ava mu mutungo ukurwa mu ntara ,aba agomba gukoreshwa mu bikorwa byaho by’ishoramari kugira ngo biyigeze imbere. Ariko ibyo bikaba bidakorwa ngo kuko umuryango wa Perezida Tshisekedi wohereza abantu benshi mu birombe barimo abanyamahanga baturutse muri Azia, bakahakura Miliyoni z’ amadolari buri mwaka bakayohereza i Kinshasa.

 

Related posts

Nyuma yo gutoroka igihugu Prince Kid byarangiye abafashwe ,hari bazwa uko yafashwe,byacanze benshi

Leta ya Congo yashyizeho agera kuri Miliyoni 5 z’ amadolari ku muntu uzafata abarimo Sultan Makenga.

Byagenze gute kugira ngo Umutwe wa M23 wikure mu gace ka Kagheri hatabayeho imirwano.