Umurengera w’amafaranga Rutsiro FC yategeye abakinnyi kugira ngo bazatsinde Rayon Sports ukomeje gutuma Abareyo bakuka umutima

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC bwategeye abakinnyi ibihumbi 250 by’Amanyarwanda nibaramuka begukanye amanota atatu kuri Rayon Sports.

Ku wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2023, ikipe ya Rutsiro FC izakira Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko ubuyobozi bw’ikipe ya Rutsiro FC bwamaze gutegera abakinnyi ibihumbi 250 by’Amanyarwanda kugira ngo bazatsinde Rayon Sports imaze iminsi itsinze Gasogi United na APR FC.

Aka gahimbazamusyi kashyiriweho abakinnyi ba Rutsiro FC katangaje abantu benshi bitewe n’uko karuta ako Rayon Sports isanzwe itanga ku mikino ikomeye, kuko ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC buri mukinnyi wa Gikundiro yahawe ibihumbi 200 n’ubuyobozi hiyongeraho andi ibihumbi 200 yatanzwe n’abafana ba Rayon Sports baba mu mahanga.

Ku rutonde rw’agateganyo nyuma y’imikino 20 ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 39, mu gihe ikipe ya Rutsiro FC itozwa na Okoko Godfroid iri ku mwanya wa 14 n’amanota 18.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]