“Umupira wabaye umwe, amazina ntagikora cyane, Tuzatanga ibyacu 150%”_Kapiteni Djihad w’Amavubi avuga kuri Nigeria

Kapiteni Bizimana Djihad yemeza ko amazina akomeye atari yo akina neza!

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Bizimana Djihad yemeza ko kuba Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ifite abakinnyi b’amazina aremereye cyane bitabateye ubwoba bitewe n’uko umupira wo muri iyi minsi udashingira cyane kuri ayo mazina, ahamya ko bazakora ibishoboka byose bagashimisha Abanyarwanda mu mukino wa Mbere muri Stade Nationale Amahoro ivuguruye.

Ni ibikubiye mu byo yatangarije mu kiganiro n’Itangazamakuru kibanziriza umukino Amavubi afitanye na Nigeria ku munsi wa Kabiri wo mu Itsinda rya Kane mu guhatanira kuzitabira Igikombe Igikombe cya Afurika cy’Igihugu kizabera muri Maroc muri 2025.

Kapiteni Bizimana avuga ku mazina akomeye y’Abanya-Nigeria bayobowe na rutahizamu Victor James Osimhen uherutse kwerekeza muri Galatasaray nk’intizanyo ya Naples yo mu Butalitani na Ademola Lookman wa Atalanta Bergamo akaba n’umukinnyi rukumbi w’Umunya-Afurika uri mu bahataniye igihembo cya Ballon d’Or ya 2024, yatangiye agaragaza ko umupira wa none utagushingira kuri ibyo.

Ati “Umupira usa n’uwabaye umwe, amazina ntabwo agikora cyane kandi ntekereza ko ikiragano dufite ubu, ni abantu bafite imbaraga. Uzaba ari umukino ukomeye tuzagenda dushaka umusaruro mwiza. Ikipe dufite n’uburyo tumaze iminsi twitwara, ntekereza ko bizagenda neza Imana nibishaka.”

Yakomeje avuga ko ikipe iteguye neza kandi ko nk’abakinnyi bazitanga uko bishoboka kose yewe no kugera ku 150% kugira ngo bashimishe Abanyarwanda.

Ati “Icyo nabwira Abanyarwanda, Ejo tuzatanga ibyo dufite 120% cyangwa 150% kuko munsi y’iyo mibare byazatugora. Icyo mbasaba ni ukuza kudushyigikira na byo bizadufasha. Turabizi ko tugiye gukina n’ikipe ikomeye, bazaze kandi icyo nzi ni uko batazasubirana mu rugo ukwicuza.”

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024 Saa Cyenda kuri Stade Amahoro ni bwo Amavubi azakira Nigeria bari kumwe mu Itsinda D mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Mu mikino 5 yahuje amakipe yombi, Nigeria yatsinzemo ibiri maze banganya itatu.

Kapiteni Bizimana Djihad yemeza ko amazina akomeye atari yo akina neza!

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe