Umunyarwenya ukunzwe mu Rwanda na Mugenzi we bakoze impanuka itunguranye

 

 

Dr Nsabi ( Nsabimana Eric) na Bijiyobija (Imanizabayo Prosper) bamenyekanye muri Film nyarwanda cyane cyane iz’urwenya bakoze  impamuka. Aba bombi bakaba mu ijoro ryo ku  wa 21 Mata 2024 bararaye mu bitaro bya Nemba.

Nk’uko abaturage babonye iyo mpanuka babitangarije Kigali Today, ngo abo banyarwenya baturukaga Musanze berekeza i Kigali. Imodoka barimo yaje kugwa igeze  ahitwa Kivuruga, abo basore barakomereka bajyanwa mu bitaro.

Aya makuru kandi yemejwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivuruga, Kabera Jean Paul,  akaba yabwiye iki gitangazamakuru ati  “Bakoze impanuka mu ma saa mbiri z’umugoroba, nanjye nibwo mbimenye. Ngo bahise babatwara mu bitaro bya Nemba, i Nemba bambwiye ko borohewe bagiye gutaha”.

Abakoze impanuka nabo bemeje ayo makuru, cyakoze Dr Nsabi avuga ko batakomeretse cyane.Ati “Twavaga i Musanze twerekeza i Kigali dukora impanuka, twakomeretse ariko bidakabije. Twaraye mu bitaro bya Nemba ariko ubu turatashye, ni amahoro”.Kugeza ubu ntiharamenyekanye icyateye iyo mpanuka, cyakoze amakuru avuga ko imodoka barimo ishobora kuba yari ifite umuvuduko mwinshi.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro