Ku mbuga nkoranyambagaya harimo gucicikana amafoto y’ umunyamakuru Kazungu Clever wasezeye Radio Fine yari amazeho igihe gito, nyuma yuko hashize igihe gito asezeye kuri Radio 10.
Ni ubutumwa uyu munyamakuru yasangije abo bakoranaga ababwira ko atazongera kugaragara kuri Radio Fine, ahubwo agiye kwerekeza mu mirimo mishya.
Uyu munyamakuru yari amaze ukwezi kumwe akora mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rwa Siporo, kuri iyi Radio.
Amakuru atugeraho avuga ko yasezeye bagenzi be kuri uyu wa Gatanu, ababwira ko guhera ku wa Mbere azatangira imirimo mishya, nubwo atigeze atangaza ibijyanye n’aho agiye.
Amakuru yizewe aravuga ko ashobora kwerekeza kuri radiyo nshya ya Sam Karenzi, uherutse gutangaza umugambi wo gutangiza ikigo cy’itangazamakuru, nk’ uko twabigarutseho mu nkuru yacu duherutse gukora.