Umunya-Maroc Youssef Rahrb yageze i Kigali agarutse muri Rayon Sport, menya icyo yahise atangaza (amafoto)

Umukinyi ukomoka mu gihugu cya Maroc Youssef Rahrb yamaze kugaruka i Kigali mu Rwanda aho aje gukinira ikipe ya Rayon Sport igihe kingana n’umwaka umwe.

Youssef Rahrb agisesekara i Kigali yaganiriye n’ikinyamakuru kimwe mu bikomeye hano mu Rwanda asuhuza abafana ba Rayon Sport ndetse anatanga ubutumwa agira ati: “Ubushize ntibyagenze neza ariko ubu murahishiwe”.

Youssef Rahrb agarutse mu ikipe ya Rayon Sport nyuma y’uko yayibayemo mu mwaka wa 2021 ariko akaza kuvamo ibintu bitameze neza.

Youssef ni umukinyi w’imyaka 22 uvuka mu gihugu cya Maroc, akaba akina asatira afasha ba rutahizamu gushaka ibitego.

Amafoto

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda