Umuntu wese aba afite ikintu cyizamutwara ubuzima Rusosoro, Byagenze gute kugira ngo umugabo apfire mu   itanura, gusa byahaye  benshi  isoma

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 13 Nzeri 2023 nibwo umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko bivugwa ko avuka mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana yagiye kugama imvura mu itanura ry’amatafari ahiye riherereye mu Kagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusosoro rikamugwira bikamuviramo kuhasiga ubuzima.

Inkuru mu mashusho

Umwe mu baturage twaganiriye na we yadutangarije  ko uyu muturage atari afite aho kuba ku buryo nijoro yagiye kuryama mu itanura ry’amatafari ahiye rikamugwira ahita apfa, Yagize ati “Yari yagiye kugama imvura kuko ni umuntu utagiraga aho arara riramugwira ahita apfa.”

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rusororo Bwana Nsabimana Matabishi Desiré, yatangaje ko uyu mugabo yagwiriwe n’itanura ubwo yari agiye kuryugamamo. Aho yagize ati “Yagiye kugama iriya mvura yaguye nijoro noneho itanura ry’amatafari ahiye rimuhirimaho arapfa.”

Yongeyeho kandi ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro mu Bitaro bya Masaka kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro