Umukoro Rayon Sports na Mukura VS zifite muri iki gihe cy’ikiruhuko cy’Ikipe y’Igihugu

Rayon Sports na Mukura VS zititwaye neza mu mikino ibiri ibanza!

Amakipe abiri afite inkomokomuzi mu Majyepfo y’Igihugu, Rayon Sports na Mukura Victory Sports et Loisirs aribazwaho nyuma y’uko muri yo nta n’imwe yabonye intsinzi mu mukino ibiri ya Shampiyona, zikaba zifite umukoro zitegetswe gukoraho muri iki gihe cy’akaruhuko k’Ikipe y’Igihugu.

Rayon Sports nyuma yo kunganya na Marines FC 0-0, yongeye kubura amanota atatu imbere ya Amagaju FC banganya 2-2 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2024-25.

Ku rundi ruhande, Mukura VS&L ku mbehe yayo Ikipe ya Gasogi United yayitsinze igitego 1-0 mu mukino ufungura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ya 2024/2025, ndetse ubwo yari yitezweho gukora ibirenze, yaguye miswi na Etincelles FC 0-0.

Mukura yinjijemo abakinnyi basaga 8 bakomeye ntirabona igitego na kimwe, mu gihe Rayon Sports yo yinjijwe ibitego 3 mu mikino ibiri gusa; ibitego bingana neza neza n’ibyo yijnjije.

Aya makipe yombi icyo ahuriyeho, ni uko mu mikinire yayo nta guhuza kurimo bitewe n’uko shampiyona isa n’aho yayatunguye itaritegura neza dore ko n’abakinnyi benshi binjiyemo nyuma.

Rayon Sports na Mukura by’umwihariko ni amwe mu makipe yakozweho cyane n’icyemezo cyo gukomeza gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga 6 muri shampiyona. Ibi ubwabyo birasaba imyiteguro ihambaye yo kwiga gukina bakoresheje abanyamahanga bake mu kibuga.

Undi mukoro ubuyobozi bwa Rayon Sports bufite ni uguhosha igisa nk’umwuka mubi wazamutse nyuma y’uko iyi kipe inganyije imikino ibiri ibanza; ibintu bitari byitezwe kuri iyi nshuro. Barahuriza ku kuba nta mpinduka zakozwe n’ubuyobozi bwa Uwayezu Jean Fidele ku birebana no kubona umusaruro wifuzwa mu kibuga.

Umukino w’umunsi wa Gatatu wa Shampiyona Rayon Sports kuri ubu iri ku mwanya wa 6 n’amanota 2 yagombaga kwakiramo APR FC warasubitswe kubera ko iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu izaba iri kwitegura umukino wa CAF Champions League ifitanye na Pyramids yo mu Misiri muri iyi Nzeri. Izagaruka yakirwa na Gasogi United taliki 21 Nzeri 2024. Ku rundi ruhande Mukura ibarizwa ku mwanya wa 13 n’inota rimwe izasubukura yakirwa na Kiyovu Sports taliki 14 Kanama 2024.

Rayon Sports na Mukura VS zititwaye neza mu mikino ibiri ibanza!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda