Umukobwa umwe w’umunyamasengesho agiye gukorana ubukwe n’umuherwe bikundaniye w’imyaka 92 y’amavuko

Rupert Murdoch umuherwe ufite ibinyamakuru byinshi yatangaje ko akundana n’umugore witwa Ann Lesley Smith, wahoze ashinzwe amasengesho n’ubufasha mu mwuka mu bapolisi.

Murdoch w’imyaka 92, na Smith w’imyaka 66, bahuye muri Nzeri ishize ahantu akorera ubuhinzi bw’imizabibu ikorwamo imivinyu i California muri Amerika,Murdoch yabwiye ikinyamakuru New York Post, kimwe mu bye, ati: “Natekerezaga urukundo – ariko mbizi ko ruzaba ari rwo rwa nyuma. Byaba byiza ari rwo. Ndishimiye.”Umwaka ushize nibwo yatanye n’umugore we wa kane Jerry Hall.

Murdoch yatangaje ko yasabye Ann Lesley kuzamubera umugore ku munsi wa Mutagatifu Patrick, yongeraho ko icyo gikorwa “cyanteye igihunga”,Uwahoze ari umugabo wa Ann Lesley ni Chester Smith, yari umuririmbyi w’injyana ya country n’umukuru wa radio na televiziyo, yapfuye mu 2008.

Ann yabwiye New York Post ati: “Kuri twembi ni impano y’Imana. Twahuye muri Nzeri. Hashize imyaka 14 ndi umupfakazi. Kimwe na Rupert, umugabo wanjye nawe yari umushabitsi…Rero mvuga ururimi rumwe na Rupert. Twemera bimwe.”

Rupert Murdoch, ufite abana batandatu ku bagore batatu yashatse mbere, yongeyeho ati: “Twembi twiteze kumara igice cya kabiri cy’ubuzima bwacu turi kumwe.”Ubukwe bwabo buzaba mu mpeshyi y’uyu mwaka ubuzima bwabo bazajya babubamo hagati ya California, Montana, New York n’Ubwongereza aho bafite ingo.

Mbere, Murdoch yashakanye na Patricia Booker umukozi wo mu ndege wo muri Australia, umunyamakuru Anna Mann, n’umushabitsi Wendi Deng wavukiye mu Bushinwa. News Corp, kompanyi ya Murdoch, ifite ibinyamakuru amagana by’iwabo muri Australia n’ibindi mpuzamahanga nka The Sun na The Times byo mu Bwongereza, The Daily Telegraph na Herald Sun byo muri Australia, The Wall Street Journal na New York Post byo muri Amerika, na televiziyo ya Fox News.

Forbes ivuga ko umutungo we ubarirwa kuri miliyari US$21, akaba umuntu wa 71 ku rutonde rw’abakize cyane ku isi.

Related posts

Aya ni amagambo 8 abantu bakoresha bakuryarya ariko nturabukwe

Ibyo wakubakiraho urukundo rukamera nk’ urwa “Romeo na Juliette”.

Ahantu hatatu wakora umukobwa muri mu rukundo agahita yifuza ko mwatera akabariro.