Umukobwa mwiza wakunzwe cyane akabihererwa igihembo , akomeje kwigarurira imitima yabenshi mu Rwanda no Mu mahanga binyuze mu mpano ye idasanzwe.

 

 

Ambassador Umulisa Cynthia uri mu bahize abandi muri RSW Talent Hunt Rwanda 2023 Season one , rimwe mu rikomeye hano mu Rwanda no mu karere dore ko ari irushanwa riri muyahemba ibihembo bitubutse kubaryegukana aho uwahize abandi yabashije kwegukana miliyoni 10 .Umwe mubahembwe agatubutse nk’umuntu wakunzwe cyane muriryo rushanwa (people’s choice award) ariwe Ambassador UMULISA Cynthia akaba akomeje gushyira hanze ibihangano bye aho kuri ubu yasohoye indirimbo ye ya
kabiri yitwa “UBUTWARE”.

Mu bihembo byahawe Ambassador Umulisa Cynthia harimo kuba Ambasaderi w’umuryango mpuzamahanga w’ivugabutunwa ariwo RISE AND SHINE WORLD INC ifite ikicyaco gikuru mu gihugu cya Australia ukaba ukorera mu bihigu byinshi byo ku ISI Akaba ari nayo itegura ayamarushanwa yo gushaka
abanyempano muvkuririmba indirimbo zihimbaza Imana ; Harimo no Kuba yarahembwe igihembo cyo
kurebererwa inyungu mu muziki na kompanyi mpuzamahanga ya JAM GLOBAL mu ishami ryayo rishinzwe imiziki rya Jam global Music ( nka kompanyi ifitanye imikoranire na Rise and shine World Inc), ndetse anashyikirizwa sheki y’amafaranga y’amanyarwanda agera kuri Miliyoni imwe n’igice (1,500,000Frw).

Mu kiganiro Kigalinews, Ambassador Umulisa Cynthia utuye i Kigali Kacyiru, akaba asengera muri Revival
Fellowship, yavuze ko avuka mu muryango w’abana 7,akaba afite ababyeyi bombi, ‘Role model’we ni Yesu kuko yifuza gutera ikirenge mu cye.

Ambassador Umulisa Cynthia yifuza gutera ikirenge mu cya Yesu

Uyu mukobwa ukiri muto ariko mugari cyane mu mpano yo kuririmba, avuga ko yifuza kugera ku rwego rwiza umuntu wese ahora yifuza cyangwa arota iyo ari gukora ikintu. Ati “Muby’ukuri ndifuza ko ibi ndimo biciye mu butumwa bwiza bwa Yesu Christo bizagera kure yaba ku bemera Imana ndetse n’abatayemera, bityo bikabemeza kwemera Imana”

Uyu muhanzi nyuma yo gusohora indirimbo ye yambere yise “NI YESU” igakundwa nabatari bacye kuri ubu noneho yasohoye indimbo ye ya kabiri yise “UBUTWARE” akaba ari indirimbo avuga ko ifite amagambo dusanga muri Yesaya 9:5-6 avuga.

 

Ati:Ni uko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu ,ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa
twese Uhoraho, Umwami w’amahoro. Gutegeka kwe n’amahoro bizagwirira ku ntebe ya Dawidi n’ubwami bwe, bitagira iherezo kugira ngo bibukomeze, bibushyigikize guca imanza zitabera no gukiranuka, uhereye none ukageza iteka ryose, Ibyo ngibyo Uwiteka Nyiringabo azabisohoresha umwete
we.

Uyu muhanzi kandi avuga ko impamvu yahise asohora indi ndirimbo ntagihe giciyemo iya mbere isohotse cyane ko ari Ibintu bitamenyerewe mu muziki Nyarwanda yatubwiye ko ari imwe mu ntego afite we n’ikipe ye imureberera mubya muzika, yuko azajya ashyira hanze indirimbo mu gihe cya vuba kuko ubutumwa bwiza butagira igihe butangirwa akaba avuga ko igihe cyose Imana imuhaye ubutumwa
aba agomba kubutanga

 

Uyu muhanzi akaba yavuze amaturufu abona azamushoboza kugera ku ntego ze aho yagize ati “ni ugutwara Yesu muri njye byonyine, kuko indogobe ntiyabaye insitari ngo isasirwe imikindo kuko ari
indogobe ahubwo yasasiwe imikindo kuko ihetse Yesu”.

Mu kiganiro cyaciye kuri Television y’igihugu shene yayo ya kabiri ( Kc2 Tv ) kucyumweru tariki yab24/9/2023, umunyamakuru ukomeye mugisata cy’imyidagaduro akaba n’umuvanzi w’imiziki ariwe DJ Spin amubaza icyo yabwira abakunzibe n’abakurikiranye Television muri rusange, Ambassador UMULISA;Cynthia yashimiye abakunzi be ndetse anabasaba gukomeza k’umushyigikira , yakomeje ashishikariza
abanyempano biyumvamo impano yo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko bakwitabira irushanwa rya RSW TALENT HUNT RWANDA kuko ari ryiza kandi rifasha abanyempano kwitinyuka no Kuba bagera kubnzozi zabo , cyane ko ubu rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kabiri hano mu Rwanda aho kwiyandikisha kubazaryitabira byatangiye tariki ya 16/9/2023 amajonjora atagenijwe mu kwezi gutaha Kwacumi .

Ambassador UMULISA;Cynthia yashimiye abakunzi be ndetse anabasaba gukomeza k’umushyigikira

Yashoje ashimira buri wese uzatuma Agera kunzozi yiyemeje kandi yizeza
abantu ko atazabatenguha mu kubaha ibyiza.

Twifuje kumubaza icyo ateganya nyuma y’indirimbo UBUTWARE atubwira ko hari izindi ndirimbo nziza cyane agiye gushyira ahagaragara mu minsi ya vuba ndetse ko yiteguye gukora ibitaramo bikomeye
bizenguruka hano mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu byo hanze y’u Rwanda mugihe cyavuba.

Reba indirimbo UBUTWARE hano

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani