Umukino wi 100, Ibyo umutoza wa APR FC yatangaje mbere yo guhura na RayonSports,abakinnyi bashidikanwaho

Ku munsi wejo tariki ya 12 Kanama ikipe ya APR FC na Rayon Sports zizesurana mu mukino uruta iyindi yose uhuza ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona niyatwaye igikombe cy’Amahoro.

Mbere y’uko uyu mukino uba umutoza w’umufaransa utoza ikipe ya APR FC Thierry Froger yatangaje ko gushyira hamwe aribyo bizatuma ikipe ye ihangara Rayon Sports.

Muri make yagize ati ““Umukino w’ejo imbaraga zacu zubakiye ku itsinda ryose, kuri njye ni ngombwa ko abakinnyi bose baba bafite impumeko imwe, tugomba gukubara twese hamwe , kuri twebwe umukinnyi mwiza azaba ari ikipe ‘APR”.

Abakinnyi babiri ba APR FC aribo Shaiboub Abdelhraman Ali na Mugisha Girbert barashidikanwa gusa ntabwo ibibazo byabo bikazaze cyane.

Uyu munsi amakipe yombi yakoze imyitozo ya nyuma. APR FC na Rayon Sports Ku munsi wejo zizaba zikina umukino w’ijana hagati yazo. imikino 2 iheruka kubahuza Rayon sports yatsinze APR FC.

Related posts

APR FC irimo abakinnyi bashya yerekeje muri Tanzania ku ntego zo kwerekana ibyo imaze iminsi itetse

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports yageze mu Rwanda, avuga ko ataje i Kigali “kubara amazu” [AMAFOTO]

EURO 2024: U Bufaransa bwasezereye Cristiano na Pepe imbokoboko, Mbappé yishimira kunywa umuti urura [AMAFOTO]