umukinnyi w’umunya Rwanda arikwifuzwa n’amakipe 4 yambere akomeye muri Saudi Arabia

umukinnyi w’umunya Rwanda ukina nka myugariro uheruka kuva muri shampiyona y’u Rwanda akerekeza mu gihugu cya Libya arimo gushakwa n’amakipe 4 yo muri Saudi Arabia.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi wakiniraga ikipe ya As Kigali umwaka ushize w’imikino Manzi Thierry akomeje kwifuzwa n’amakipe 4 yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Amakipe arimo Al Hilal, Al Ittihad, Al Ittifaq, na Al Nasri ikinamo Cristiano Ronaldo niyo yabengutse myugariro Manzi Thierry. Aya makipe yose akaba yarabonye ubuhanga bw’uyu musore mu irushanwa ryi’gikombe gihuza amakipe y’Abarabu ririmo kuba muri iyi minsi. Iri rushanwa rikaba ryaritabiriwe n’ikipe ya Al Ahli Tripoli uyu musore yekejemo mu kwezi gushize kwa Nyakanga.

Amakuru Kglnews yamenye ni uko uyu musore naramuka yerekeje muri Saudi Arabia azatangwaho byibuze arenga miliyoni 525 Rwf.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda