Umukinnyi w’inkingi ya mwamba muri mucyeba wa Rayon Sports yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bwiteguye kuzagura abakinnyi b’ibihangange bazatuma imitima y’Abareyo ihoramo umunezero

Ikipe ya Rayon Sports ifite amahirwe menshi yo kuzasinyisha rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Robert Mukogothya ukinira ikipe ya Mukura Victory Sports.

Uyu rutahizamu ukomeye amaze gutsindira ikipe ya Mukura Victory Sports ibitego 10 mu mikino 23 ya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Amakuru yizewe dukesha Radio 1 ni uko ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali zikomeje guhanganira rutahizamu Robert Mukogothya, ni nako ikipe ya Mukura Victory Sports na yo yifuza kumwongerera amasezerano.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo ifite amahirwe menshi yo kuzamwegukana bitewe n’uko ibiganiro hagati y’impande zombi bikomeje kugenda neza ku buryo mu mpera z’uyu mwaka w’imikino azahita ashyira umukono ku masezerano.

Robert Mukogothya ni umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba mu ikipe ya Mukura Victory Sports cyo kimwe na mugenzi we bakomoka mu gihugu cya Uganda witwa Nicholas Sebwato.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda