Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ukina i Burayi agiye kumara umwaka wose adakina kubera imvune ikomeye yagize

Myugariro w’Umunyarwanda ukina mu cyiciro cya Kane mu Bufaransa, Bryan Clovis Ngwabije, agiye kumara hanze umwaka wose w’imikino kubera imvune.

Aya makuru yemejwe na Ngwabije Clovis ubwe binyuze kuri Instagram ye.

Ati: “nagize ikibazo cyo guturika kw’imitsi yo mu ivi izatuma ntazongera gukandagira mu kibuga kugeza ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.”

Bryan yemeje iby’aya Nakuru binyuze kuri Instagram ye

Kuri ubu, Ngwabije Bryan akinira Andrézieux-Bouthéon FC, aho amaze gukina imikino 8 kuva yayerekezamo muri Nyakanga avuye muri Lyon La Duchère, harimo n’uwo yabonyemo ikarita y’umutuku.

Ngwabije Bryan Clovis asanzwe akinira Ikipe y’Igihugu Amavubi

Related posts

Ese koko APR Niyo irinyuma y’umwuka mubi uri muri Rayon Sport?

Umurozi waroze Rayon Sport ngo idatwara igikombe yabigezeho ubuyobozi bubiha umugisha

Munyakazi Sadate ururumbira kuyobora Rayon Sport arashaka kubanza kuyambura igikombe