Umukinnyi w’ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda wari igihangange yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Aziya izamugura akayabo.soma inkuru irambuye!

Umukinnyi wo hagati mu kibuga ufasha ba rutahizamu mu ikipe ya Kiyovu Sports, Abedi Bigirimana yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’u Burundi atangiye umwaka wa gatatu mu ikipe ya Kiyovu Sports, akaba ari umwe mu bakinnyi bayifatiye runini ku buryo kumutakaza bizagorana kubona umusimbura we ako kanya.

Amakuru dukesha Radio Isango Star ni uko mu cyumweru gitaha Bigirimana Abedi azafata rutemikirere akerekeza hanze y’u Rwanda gukinira ikipe bamaze kumvikana aho izamutangaho miliyoni 80 z’Amanyarwanda.

Biteganyijwe ko tariki 15 Nzeri 2022, ku mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona Gorilla FC izakiramo Kiyovu Sports abakinnyi bazasezera kuri Bigirimana Abedi kuko yamaze kumvikana n’ikipe yo hanze igisigaye ni ugushyira umukono ku masezerano.

Mu mwaka ushize w’imikino Bigirimana Abedi yitwaye neza muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere aho yatsinze ibitego 10 afasha ikipe gusoza ku mwanya wa kabiri inyuma ya APR FC.

Bigirimana Abedi yageze muri Kiyovu Sports mu mpeshyi ya 2020 avuye mu ikipe ya Rukinzo FC aho yari amaze kuba umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu gihugu cy’u Burundi imyaka ibiri yikurikiranya.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda