Umukinnyi w’igihangange muri Rayon Sports yateye umugongo APR FC na Police FC zamushukishaga umurengera w’amafaranga

Myugariro wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports, Ndizeye Samuel yamaze kwisubiraho kuzerekeza muri Police FC bari baramaze kumvikana kuzayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Bivugwa ko myugariro wa Rayon Sports, Ndizeye Samuel yamaze kumvikana na Police FC kuba yayikinira kugeza 2025.

Uyu mukinnyi uri ku mpera z’amasezerano muri Rayon Sports amakuru yizewe agera ku kinyamakuru KGLNEWS ni uko umutoza Mashami Vincent yabwiye ubuyobozi bwa Police FC ko yifuza uyu mukinnyi mu bwugarizi bwe umwaka utaha.

Nta kindi cyahise kibaho uretse kuba batangira kwegera uyu mukinnyi umwe mu bafatiye runini Rayon Sports ndetse amakuru akaba avuga ko bamaze kumvikana igisigaye ari ugusinya.

Ndizeye Samuel akaba ategereje ko umwaka w’imikino urangira akaba yasinyira Police FC amasezerano y’imyaka 2. Binavugwa ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamwegereye akabasaba kubanza kurangiza umwaka w’imikino bakabona kuganira.

Gusa andi makuru ava mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi ni uko yatangiye kubitekerezaho kabiri ku buryo ashobora gukwepa Police FC.

Ni nyuma yo kubona ko bafite amahirwe ku bikombe byose bikinirwa mu Rwanda shampiyona ndetse n’icy’Amahoro, mu gihe Rayon Sports yagira icyo yegukana, Samuel ashobora kwisubiraho kuko azaba abonye amahirwe yo gukina imikino Nyafurika, ni mu gihe umwaka w’imikino kuri Police FC wamaze kurangira nta gikombe yegukanye.

Ndizeye Samuel yageze muri Rayon Sports mu mwaka 2019 avuye i Burundi aho yakiniraga ikipe ya Vital’o FC, yasinyiye Rayon imyaka 2 yarangiye muri 2019 ari nabwo yongeraga indi 2.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda