Umukinnyi wabiciye bigacika muri APR FC yishongoye ku bakunzi ba Rayon Sports ababwira ko yashimishijwe no kuba Police FC yarabanyagiye ibitego byinshi

Myugariro wa Police FC, Rutanga Eric avuga ko ari ibyishimo kuri we na bagenzi kuba babashije gutsinda Rayon Sports mu irushanwa kuva yagera muri iyi kipe.

Hari mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona aho bayitsinze 4-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu mukino wabereye i Muhanga.

Ni ibintu byatunguranye kuko ubundi Rayon Sports ishobora cyane Police FC kuko kuva muri 2015 harimo n’imikino ya gicuti aya makipe amaze guhura inshuro 18, Police FC yatsinzemo imikino 4, Rayon Sports itsindamo 9 banganya 5.

Rutanga Eric wahoze ukinira Rayon Sports, yavuze ko yishimiye cyane gutsinda Rayon Sports mu irushanwa ku nshuro ye ya mbere kuva yagera muri Police FC.

Ati “Umukino ntabwo wari woroshye ariko nkatwe ku giti cyacu turishimye kuba dutsinze Rayon Sports, kuva nagera muri Police FC ni bwo natsinda ikipe ya Rayon Sports kuko ahandi twayitsinze ni mu mukino wa gicuti ariko mu mateka ya Police FC ntabwo iyishobora, rero twari twaganiriye nk’abakinnyi turavuga ngo tugomba gutsinda Rayon Sports kuko abakinnyi beza n’ubundi bagaragarira ku mukino nk’uyu ng’uyu.”

Rutanga Eric yatandukanye na Rayon Sports muri 2020 yerekeza muri Police FC aho ayimazemo imya itatu ariko bakaba bari batarabasha gutsinda Rayon Sports mu irushanwa iryo ari ryo ryose.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda