Umukinnyi wa Rayon Sports yigaramye umutoza w’Amavubi wamuhamagaye ahishura ko atari akwiye guhamagarwa. Soma inkuru irambuye!

Rutahizamu uheruka gukurwa n’ikipe ya Rayon Sports Tuyisenge Arsene wari uhamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi yemeye ko ntarwego aragereho rwo kuba yafasha u Rwanda kugera kure.

ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye n’ikipe ya Ethiopia mu mukino wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, bazagukurwamo batsinzwe igitego kimwe ku busa.

Nyuma y’umukino Umukinnyi wa Rayon Sports yagize ibyo atangaza benshi batangira kuvuga ko nta rwego rwo gukinira ikipe y’igihugu aragira.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yatangaje ko yahamagawe mu ikipe y’igihugu nta myaka 2 ishize akinnye imikino y’umurenge( Umurenge kagame Cup), bivuze ko ntabunararibonye buhagije bwo kuba yakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.

Tuyisenge Arsene yavuye gukinira Umurenge, Alpha FC aribwo yahise yerekeza mu ikipe ya Espoir FC muri iyi kipe yamaze umwaka umwe gusa ahita agurwa na Rayon Sports. Urugendo avuga ko ari ruto ugereranyije n’inzira abandi banyuramo.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda