Umukinnyi wa mbere w’Umunyarwanda urusha bagenzi be impano yateye intambwe yo gusinyira APR FC nyuma y’igihe gito yumvikanye na Rayon Sports

Nyuma y’igihe gito bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n’umukinnyi witwa Iradukunda Simeon ukinira Gorilla FC byahise bizamo kidobya kuko APR FC iri kumushaka ku buryo bukomeye.

Imyaka irenga ibiri irashize Iradukunda Simeon agaragaje impano idashidikanywaho, uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga amakipe atandukanye yagiye amwifuza ariko kuva muri Gorilla FC bikagorana kuko yari akiyifitiye amasezerano y’igihe kirekire.

Ikipe ya Rayon Sports ni yo yasaga naho irusha izindi kipe amahirwe yo kwegukana Iradukunda Simeon, gusa kuri ubu uru rugamba rwakomeye bitewe n’uko APR FC yiteguye kurenza amafaranga Rayon Sports ishaka kuzaha Iradukunda Simeon.

Amakuru yizewe KGLNEWS yamenye ni uko mu mwaka utaha w’imikino Iradukunda Simeon azaba ari umukinnyi wa APR FC bigendanye n’uko ubuyobozi bw’iyi Kipe y’Ingabo z’Igihugu bwakunze ubuhanga budasanzwe afite.

Iradukunda Simeon ashobora kuzerekeza muri APR FC ajyanye na Nshimiyimana Tharcisse na we ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Gorilla FC y’umuherwe Hadji Yousuf Mudaheranwa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda