Umukecuru yahemukiwe n’umukobwa we ukina mu Runana kubera imitungo

 

Mu karere ka Kamonyi Umurenge wa Rugarika umukecuru aratabaza ubutabera kugira ngo asubizwe imitungo yanyanzwe n’umukobwa we akaba arikubura aho asazira kandi afite imitungo.

Umukecuru witwa Ancile Nyirabarera kuri ubu acumitse kumukwe we mu karere ka Kamonyi, avuga ko yaje kugabira umukobwa we witwa Nyirabagande Dorcera inzu, bumvikana ko inzu izamwandikwaho nyina w’ imyaka irenga 80 amaze kwitaba imana. Iyi nzu umukobwa we yahise ayigurisha ndetse nandi masambu nyina yari afite, ahita yirukana uyu mukecuru akaba abayeho mubuzima bubi nkuko abigarukaho avuga ati “ yitwa Nyirabagande Dorcera uzwi nka Langwida mu Runana, namuhaye inzu nyibamo mubwirako azayitwara aruko ntakiriho ariko aza kunyirukana arayigurisha hari isambu nari naramuragije I Bugesera, byose abyita ibye avuga ko ise ariwe wamufashije kuyigura. Niba naramuhemukiye yakabaye yaranyegereye tukaganira aho kugira ngo ampemukire bigere kubura aho kuba. Twarabana iwe muri covid 19 anyitaho akamvuza”

Uyu mukobwa we Nyirabagande we avuga ko ibibazo byabo biri mu nkiko ariko akanavuga ko ibibazo abifitanye nabarumuna be kuko aribo boshya nyina akamwicira izina ati “ kugeza ubu simfitanye ikibazo na mama. Abana be baramukoresha kandi bakamukoresha amakosa” avuga ko iyi nzu yayigurishije ariko akaza kugabana amafaranga naba bavandimwe be.

Uyu mukecuru akomeza avuga ko yareze uyu mukobwa we kenshi ariko ntiyitabe ahubwo akohereza avoca we, birangira bamwohereje murukiko abura ubushobozi birangira acitse intege arasaba ubutabera bwo kugira ngo abone aho asazira kuko ngo kubana numukwe ari ibintu bibangamye cyane kandi afite imitungo.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro