Umukecuru w’ i Muhanga yishwe urwagashinyaguro  n’abagizi ba nabi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2023, nibwo inkuru y’inshamugongo yasakaye mu mitwe yabatuye mu Karere ka Muhanga naho Mukamuvara Saverine w’Imyaka 60 yiciwe aho yacuririzaga, bamumena ijisho bazirika n’amaguru, Urupfu rw’uyu mukecuru rwamenyekanye saa kumi nimwe n’igice z’umugoroba wo kuri iyi tariki.

Amakuru avuga ko uyu Mukamuvara Saverine asanzwe akora ubucuruzi  mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya II, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, ariko akaba yatahaga muri Nyarucyamu ya mbere ho muri ako Kagari.

Uyu mubyeyi yari afite akabari  ndetse muri iyo nzu yakoreragamo harimo ibyumba abagenzi bararamo(Guest House), Abaturage batanze amakuru bavuga ko iyo nzu yacururizagamo yiriwe ifunze kuva mu gitondo kugeza mu masaha y’ikigoroba, bagira amatsiko yo kuhagera kugira ngo barebe niba yikingiranye.

Umukuru w’Umudugudu wa Nyarucyamu ya kabiri, Ndagijimana Jean Damascène avuga ko amakuru yahawe n’abahageze mbere, avuga ko bahageze basanga inzugi zegetseho binjiye mu nzu imbere basanga Mukamuvara yarangije kwicwa kuko ijisho rimwe barikubisemo ikintu rirameneka, basanga n’amaguru yombi aziritse.

Ndagijimana  avuga ko muri iyo nzu hari harimo umugabo umwe wari uhamaze icyumweru arara muri kimwe mu cyumba.Ati”Abaturage batubwiye ko uwo mugabo wari uhacumbitse ejo yiriwe asangira n’undi mugenzi we inzoga bose nta numwe wasanzwe mu cyumba bahise bacika.”

Bamwe mu baturage babwiye UMUSEKE dukesha Aya makuru ko amafaranga uyu mukecuru yiriwe acuruza ndetse na Telefoni ye ngendanwa nta na kimwe bigeze babona, bagakeka ko abo bamwishe babitwaye.Inzego z’Umutekano, inz ‘ubugenzacyaha ndetse n’abaturage bahageze basanga Umurambo wa Nyakwigendera uri mu cyumba.

Umukozi wakoreraga uyu mubyeyi n’undi mugabo wari ufite iduka ku ruhande,bahise bafatwa kugira ngo bakorweho iperereza.

Abo bombi bavuze ko batabashije kumenya imyirondoro y’abo bagabo bombi barimo n’uyu wari uhamaze icyumweru.Mukamuvara Saverine yari amaze amezi atandatu mu Mujyi wa Muhanga, kuko yaje ava mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, akaba  asize umugabo n’abana  babiri bakuru ariko bose ntabwo babanaga n’Umubyeyi wabo.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro