Umukandida wa FPR, Paul Kagame yihanganishije abaguye mu mpanuka bagiye mu bikorwa byo kumwamamaza, yizeza ubufasha abakomeretse

Umukandida wa FPR, Paul Kagame yihanganishije imiryango y'ababuriye ababo mu mpanuka bari baje kumwanamaza!

Chairman akaba n’Umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 15 Nyakanga, Paul Kagame, yihanganishije abaguye mu mpanuka bagiye mu bikorwa byo kumwamamaza ku munsi wa gatanu w’ibikorwa bye wakomereje mu karere ka Huye.

Ni nyuma y’uko ahagana mu masaha ya saa Kumi n’Imwe z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu taliki 27 Kamena 2024, mu karere ka Huye habereye impanuka y’imodoka yari iturutse mu karere ka Nyaruguru igonga abantu bari bagiye mu bikorwa byo kwamamaza uyu umukandida wa FPR INKOTANYI, hagapfamo abagera kuri batandatu [6] abandi bagakomereka.

Paul Kagame rero ubwo yasozaga ijambo, yihanganishije imiryango yabuze abayo, anihanganisha abakomeretse.

Ati “Nigeze kumva ko hari impanuka yabaye ubwo bazaga hano bamwe bagatakaza ubuzima abandi bagakomereka, nagira ngo mbabwire ko nifatanyije namwe, hanyuma abavandimwe babo, imiryango yabo, abakomeretse turi kumwe nabo. Harakorwa igishoboka cyose abakomeretse kugira ngo bavurwe, ariko ndanababwira ko muri ibi byose turimo mugerageza.

Yakomeje agira ati “Ntawe ubuza impanuka kuba ariko hari ukuntu abantu bakora bikabigabanya. Tugerageze ibishoboka. Dukore ibishoboka turebe ko ibi byishimo, akazi kadutegereje imbere kagiye gukorwa twabinyuramo neza tugabanyije izo mpanuka.”

Mu minsi ya mbere nabwo hari ukuntu abantu bihuse baragwirirana havamo abandi nka babiri bapfuye, n’umuntu umwe ntagapfe binyuze muri ubwo buryo. Tugerageze uko dushoboye ariko twifatanye n’abo bagize ibyago.”

Amakuru yatanzwe n’Ubuyobozi bw’akagari ka Muhembe, avuga ko iyi mpanuka yaguyemo abantu batandatu [abagabo babe n’abagore babiri] bose bari batuye mu mudugudu wa Kaburemera, akagari ka Muhembe, umurenge wa Muhembe mu karere ka Huye.

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yakomereje kwiyamamaza muri aka Karere ka Huye ahari hateraniye imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi 300 kuri uyu wa Kane, nyuma yo kuva mu twa Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga na Nyarugenge kuva ku wa Gatandatu.

Kuri uyu wa Kane, Paul Kagame ariyamamariza kandi mu Karere ka Nyamagabe kuri Stade ya Nyagisenyi, mbere yo kwerekeza mu karere ka Rusizi kuri uyu wa Gatanu taliki 28 Kanema 2024.

Umukandida wa FPR, Paul Kagame yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo mu mpanuka bari baje kumwanamaza!
Kuri Site y’umurenge wa Ngoma mu karere ka Huye, Paul Kagame yakiriwe n’abantu babarirwa ibihumbi 300!

Related posts

Gisagara: Abaturage barishimira umuyoboro w’amazi meza bubakiwe

Gasabo: Urubyiruko rwishimiye kwigira ku bakuze ku mishinga yabo.

Nyanza: Abagore batumye umugabo wabahaye ibyishimo byo mu buriri batuma yiyambura ubuzima.