Umujyi wa Kigali urasaba ikintu gikomeye, kugira ngo ucyemure ikibazo cyingutu ubereyemo ibitaro.

 

 

 

Nk’ uko byatangajwe n’ Ubuyobozi bw’ Umujyi wa Kigali buvuga ko uyu mujyi ukeneye umwihariko mu ngengo y’ imari uhabwa kugira ngo ukemure ibibazo by’ umwenda ufitiye ibutaro bya Leta.

 

 

Amakuru avuga ko uyu mujyi wa Kigali ufitiye ibitaro amafaranga y’ u Rwanda miliyari imwe, by’umwihariko ibitaro bya Caraes by’i Ndera biberewemo umwenda w’amafaranga 207,206,717.

 

 

Iki kibazo cy’imyenda ni  kimwe mu mbogamizi zidindiza ubuvuzi zagarutsweho mu nama mpuzabikorwa yabereye i Kigali ku wa 30 Gicurasi 2023, yahuje Umujyi wa Kigali, inzego zitandukanye z’ ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima, iy’Imari n’Igenamigambi n’abandi bafatanyabikorwa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho y’Abaturage Urujeni  Martine, mu kiganiro n’Itangazamakuru, yagaragaje ibitera iriya myenda.Yagize ati: “Hari ikibazo cy’imyenda iremereye dufitiye ibitaro, bikaba biterwa n’umwihariko w’Umujyi wa Kigali, ahanini bigenda bigaragara ko iyi myenda iterwa na serivisi  duha abaturage bagenda muri uyu mujyi; batari abahatuye cyangwa abahakomoka ahubwo ari uburyo uyu mujyi winjirwa, usurwa, ukorerwamo bituma hari abantu benshi bahagera bagahura n’uburwayi”.

 

Yagarutse by’umwihariko ku Bitaro bya Caraes i Ndera aho usanga hari n’abamara kuvurwa hakabaho imbogamizi zo kumenya aho bakomoka kugira ngo basubizwe mu miryango; bamwe baba batahazi abandi badafite aho bajya.Ati: “Tubafitiye umwenda munini cyane bitewe n’uko duhora tuhajyana abafite uburwayi bwo mu mutwe; baturuka mu Ntara, mu Turere dukikije Umujyi wa Kigali. Iyo baje rero tuba tugomba kubavuza, baba bagomba kubona serivisi ariko ntabwo mu ngengo y’imari tuba twarabateganyirije kuko ntituba twarababaze nk’abatuye cyangwa abavuka muri uyu mujyi. Hari abantu baza bagahura n’uburwayi butandukanye kandi baba bagomba kubona serivisi z’ubuvuzi, ni abaturage nk’abandi ntituba turi bubasubize aho baturutse kugira ngo bakunde bivuze”.

 

Avuga ko iyo bamaze kuvurwa, Umujyi wa Kigali cyangwa  urwego rwabafashije kwivuza ari rwo ruba rugomba kwishyura fagitire.Urujeni avuga ko mu byo bunguranyeho ibitekerezo ari ukureba niba hajyaho ikigega cyangwa uburyo bwafasha mu gutanga serivisi z’ubuvuzi no kuzishyura, bugafasha abantu nk’abo biba bigoye guteganyiriza, Yongeyeho ko nk’Umujyi wa Kigali bifuza ko hajyaho ingengo y’imari yihariye bitewe n’urujya n’uruza ruri hejuru ruboneka muri uyu mujyi rushobora gutuma iki kibazo kigira uburemere ugereranyije n’izindi Ntara kuko na ho gihari.

 

Abahagarariye amavuriro n’ibitaro bya Leta bagaragaje ko kuba batanga serivisi ntizishyurwe bitewe no kuba abo bazihaye badafite ubushobozi ari ikibazo kiremereye giteza igihombo kikadindiza na serivisi z’ubuvuzi.  Hagaragajwe ko hari n’aho usanga abarwayi banga kubarekura kugira ngo habanze haboneke ubwishyu bwa serivisi bahawe.Uwizerwa Clarisse, Umuyobozi w’abaforomo n’ababyaza mu Bitaro by’Akarere ka Nyarugenge, yagize ati: “Nk’ibitaro, mu nshingano dufite tuba tugomba kuvura abarwayi; ntawe tugomba gusubiza inyuma kubera ko adafite ubwishyu, nyuma yo gukira agataha atishyuye ibyo yakorewe bitugiraho ingaruka mu rwego rw’amafaranga aba agomba kwinjira mu bitaro aragabanyuka

 

Inkuru mu mashusho

 

 

Nko mu Mujyi wa Kigali ni umwihariko; uhasanga abaturage badafite ubushobozi baturutse mu Ntara zitandukanye, ugasanga umuntu nta n’icyiciro cy’ubudehe afite ngo tube  twamufasha  akishyura Mituweli”.Yagaragaje ko nk’Ibitaro bya Nyarugenge usanga byakira abaturage badashobora kwiyishyurira serivisi basaga 38 mu kwezi.

 

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y’Ubuzima Ndonkeye Valens, yagaragaje ko iki kibazo cy’umwenda kidakwiye guharirwa Umujyi wa Kigali, inzego zitandukanye zafatanya gushaka umuti, hakaba hanajyaho ikigega cyajya cyifashishwa.Ati: “Ni ikibazo tuza kunguranaho ibitekerezo ariko gikwiye kuba cyajyamo inzego zirenze rumwe, tukareba niba bikwiye ko hajyaho ikigega, tukareba uburyo abantu bagikorera ubuvugizi”, Kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali hari Ibitaro by’Uturere 5, ibigo nderabuzima 36 n’amavuriro y’ibanze 90.

 

 

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.