Umuhanzi wari ukunzwe mu mujyi wa Goma ararashwe mu buryo butunguranye ahita ahasiga ubuzima.

 

Perezida wayoboye Ubufaransa mu gahinda kenshi yavuze ko u Rwanda rutoneshwa ko rugomba gufatirwa ibihano

Umukinnyi wa Rayon Sports ukunzwe cyane n’ abakunzi b’ iyi kipe yavuze abakinnyi bamurusha

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,mu Mujyi wa Goma amakuru ahari ni uko umuhanzi wari ukunzwe i Goma yarashwe mu buryo butunguranye ahita ahasiga ubuzima.

Ni umuhanzi witwa Ildengo wiyitaga Idinco Delcat kuri uyu YouTube wari uzwi cyane mu Mujyi wa Goma ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

 

Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gashyantare 2025, ngo yarasiwe mu gace ka Virunga mu Mujyi wa Goma.

Gusa ntabwo haramenyekana niba abarashe uyu muhanzi niba ari umutwe wa M23 kuri ubu ugenzura uyu Mujyi wa Goma cyangwa ari ibyitso by’ Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Gusa ngo amakuru ahari ni uko abarashe uyu muhanzi bari bambaye impuzankano ya gisirikare.

Amakuru arimo gucicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yerekana uyu muhanzi wari wambaye ipantalo ya gisirikare yashizemo umwuka nyuma yo kuraswa. Bivugwa ko yarashwe ubwo yari arimo afata amashusho y’ indirimbo aheruka gusohora.

Uyu muhanzi Idengo yishwe nyuma y’ iminsi 18 atorotse gereza ya Munzenze yari afungiyemo. Ubwo M23 yinjiraga muri uyu Mujyi wa Goma ni bwo yatorotse nk’ uko amakuru abivuga,ngo yari yarakatiwe imyaka 10 y’ igifungo ,nyuma yo gukora ibihangano byagiye binenga ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi wa RDC.Muri ibyo bihangano harimo indirimbo yise Government des Fous Inegura cyane Tshisekedi na Leta ayoboye.

Related posts

Gen.Masunzu washakaga kwivugana M23 yakijijwe n’ amaguru urugamba rukomeye!

Umuyobozi w’ Abasenyeri muri Congo yavuze ko iki gihugu nta mahoro cyagira mu gihe cyose gishyize imbere intambara.

Biravugwa ko Col.Makanika wari Umuyobozi wa Twirwaneho yishwe