Umugore watangaje benshi mu kugira ubwanwa bwinshi dore icyo yabwiye abamusaba kubukuraho.

Umugore ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde ufite ubwanwa  bwinshi yavuze ko kuba afite ubwana bwinshi  ntakibazo bimuteye.

Ibi yabivuze asubiza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akoresha ndetse n’abo bahura imbona nkubone bamuhaga ibitekerezo banamubaza impamvu afite ubwana bwinshi.

Uyu mugore Shyja, ufite imyaka 35, ukunze kubazwa n’abantu babona amafoto ye kuri facebook, ndetse n’abo bahura amaso ku maso impamvu atereka ubwanwa.

Yagize ati”Icyo navuga ni uko mbukunda Cyane.”

Abinyujije kuri status ya whatsApp ye yagize ati” Nkunda ubwanwa bwanjye”.

Shyja ukoresha izina rimwe gusa, atuye mu karere ka Kannur muri leta ya Kerala y’amajyepfo, avuga ko atigeze yumva ko ari ngombwa gukuraho ubwanwa bwe buri hejuru y’umunwa.

Shyja, abantu benshi bamubonye bamusaba kwikuraho ubwanwa ariko avuga ko adashobora kubaho adafite ubwanwa ndetse ko atazigera yumva ko atari mwiza.

Yagize ati “sinshobora kwiyumvisha uko nabaho ntabufite ubu. Igihe icyorezo cya Covid cyatangiraga, sinakundaga kwambara agapfukamunwa igihe cyose kuko kari gatwikiriye mu maso.”

Akomeza ati”Sinigeze numva ko ntari mwiza kuko mfite iki cyangwa ko hari ikintu ntagomba kugira.”Gusa nkora ibyo nkunda. Iyo nza kuba mfite ubuzima bubiri, birashoboka ko bumwe nari kububeraho abandi.”

Shyja, nubwo hari abamusaba gukuraho ubwanwa bwe ariko umuryango we n’inshuti ze ziramushyigikiye ndetse umukobwa we akunda kumubwira ko ari bwiza.

Related posts

Biteye agahinda umugore w’ i Karongi yihekuye  umwana we amuta mu bigori.

Nyanza: Abantu 3 baburiye ubuzima mu impanuka ya Fuso umushoferi ahita atoroka.

Igikekwa cyateye umugabo gufata Umugore w’ abandi ku ngufu i Rutsiro