Umugore wa Kimisagara yahondaguye umugabo we aramunoza amuziza ko yashatse umugore uzi gukora neza igikorwa cy’ abakuru

 

Ahagana saa munani z’ amanywa yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023, nibwo umugore wo mu Murenge wa Kimisagara , yakubise umugabo we amuziza ko yashatse undi umugore akamujyana mu rugo rwabo aho batuye.

Inkuru mu mashusho

 

Uyu mugore atuye mu Kagari ka Kamuhoza mu Mudugudu wa Tetero.

 

Amakuru avuga ko urugo rw’uyu mugore n’umugabo ruhoramo amakimbirane kandi babana batarasezeranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kamuhoza, Sibomana Josephine yagize ati “Uyu mugore n’umugabo we bari bamaze bafitanye abana batatu; no mu rugo rwabo hahoranaga amakimbirane ku buryo twajyagayo kubakiza. Twari twarabasabye ko buri wese ajya ukwe mu kwirinda ko bakwicana.”

Sibomana Josephine yongeyeho ko nyuma y’uko umugore amenye ko umugabo we yazanye undi mugore mu kindi cyumba yararagamo yahise ajyamo atangira kumukubita.Yagize ati “Yumvise ko umugabo yazanye undi mugore ni bwo yagiye guteza amahane ubuyobozi bw’Umudugudu bujyayo burabafasha.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu muryango bawohereje kuri RIB ya Kimisagara kugira ngo utazicana anashimangira ko uwo mugore wakabiri nawe yamaze kuva muri urwo rugo.

Related posts

Ngo ntabwo barya! Umugore wa Kabila yanenze abasirikare ba Congo kubaga Inka ze none bakarenzaho no kuzirira mu rwuri rwe!

Nyuma y’uko leta ya Congo yanze gushyira mu gikorwa ibyo yaganiriye na M23, aba barwanyi bongeye kwigarurira Walikare

Ingabo za Congo zashatse guhengera Abanyamulenge mu munsi mukuru wa Pasika nabo basanga bari maso, babereka ko batojwe