Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’ umugabo wiyabuze ubwo yari amaze gukubita umugore we mu buryo buteye ubwoba.
Byabereye mu murenge wa Nkotsi , mu Mudugudu wa Buhanga , wo mu kagari ka Gashinga.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18.06.2023, ubwo umugabo yiyahuraga ahiya apfa nyuma yo gutema umugore we akamukomeretsa bikabije
Inkuru mu mashusho
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius yavuze ko uwo mugabo witwa Ntezimana Jean Bosco yatemye umugore we Nakafero Marie Rose bari basanzwe banana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Yagize ati “Nibyo koko yatemye umugore we, na we anywa umuti wica udukoko mu myaka witwa tiyoda. Uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane.”
Nakafero Marie Rose w’imyaka 44 wakomeretse bikabije nyuma yo gutemwa n’umugabo we, kuri ubu ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.