Umugabo w’ i Gicumbi yatwitse ibyari biri munzu byose ntiyasiga nagasonga bugari kubera umugore we yigira mu bandi bagabo

 

Ni umugabo w’ imyaka 53 y’ amavuko aho akurikiranyweho gutwima inzu ye igashya igakongoka ibyari biri munzu byose bikaba umuyonga.

Uyu mugabo witwa Nsengiyumva John amakuru avuga ko yakoze ibi nyuma yo gukeka ko umugore we amuca inyuma.

Amakuru Kglnews.com twamenye aturuka mu mudugudu wa Tanda, Akagari ka Tanda, Umurenge wa Giti byabereyemo, yemeza ko usibye inzu ye yangiritse n’ ibikoresho byarimo byahiye, harimo ibyo kuryamaho, ibiribwa , intebe n’ ameza byose bikaba byarakongotse.

Abaturage bavuze ko inzu yayitwitse kuwa Mbere abanjije kuzinga ibyo kuryamaho; Matelas ebyiri, baje gutabara basanga ibyarimo byamaze gukongoka.

Inkuru mu mashusho

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti Mukankusi Marie Claire, yavuze ko uyu mugabo yatwitse inzu ye agamije guhima umugore.Ati:” Yego byabayeho. Uyu mugabo batubwiye ko afitanye amakimbirane n’umugore we ashingiye ku mitungo, kuko buri umwe iyo ajyanye imyaka ku isoko amafaranga abonye ahita ajya kuyanywera inzoga, twanamenye ko atajya yizera umugore we ngo acyeka ko amuca inyuma. Ni abantu ubona ko bifashije ariko yatwitse inzu ye agamije guhima umugore”.

Uyu mugabo asanzwe abana n’ umugore we witwa Nyirabikari Anisie w’imyaka 45 y’ amavuko.Amakuru aturuka muri uyu murenge avuga ko ibikoresho byangiritse munzu ye bifite agaciro k’ ibihumbi 250Frw, bakaba basaba abaturage kwirinda intonganya, igihe babonye batari kumvikana bakiyambaza ubuyobozi.

Kuri ubu uyu mugabo afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bukure ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Related posts

Fatakumavuta ufungiwe i Mageragere, yarabatijwe, azinukwa ibijyanye n’ imyidagaduro.

Icyatangajwe nyuma yo gufata umwanzuro wo kwica imbogo zari zatorotse Pariki.

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3