Umubano udasanzwe hagati y’abafana ba Us Monastir naba Rayon Sport watumye abafana ba Murera batangaza amagambo yababaje abafana ba APR FC.soma inkuru irambuye!

Kumukino ikipe ya Rayon Sport yatsindagamo Police Fc,hagaragaye abafana ba US Monastir ndetse n’abatoza b’iyikipe izakina na mukeba w’ibihe byose wa Rayon Sport, APR FC. nyuma yuko Leandre Willy Onana atsinze igitego, aba bafana ba US Monastir baje guhita binaga ibicu bashimangira ko ikipe ya Rayon Sport ari ikipe ngo bakunda cyane ngo kandi bayirazwe n’ababyeyi. ibi byatangaje cyane abantu bari kuri Stade ndetse biza gutuma abafana ba Murera bemeza ko bagomba kujya gushyigikira ikipe ibari mumaraso ya US Monastir aho izacakirana na APR FC mumikino nyafurika.

Usibye kuba ibi byabaye kandi, abafana ba Rayon Sport bagaragaje urwego rudasanzwe mugufana ndetse baza no gutiza umurindi ikipe yabo iza kuva inyuma ibasha gutsibura ikipe ya POLICE FC isigaye yarahindutse ikipe isanzwe imbere ya Rayon Sport.ibi byatumye kandi iyikipe ishimangira ko ishaka igikome cya Championa cy’uyumwaka ndetse bikaba bigaragarira mukibuga aho iyikipe ifite abakinnyi badasanzwe kandi bakomeye cyane hakaba hasigaye ko aba bakinnyi bamenyerana ubundi umuriro ukaka muri Championa y’u Rwanda cyane ko iyo ikipe ya Rayon Sport ihagaze neza usanga umupira w’amaguru wahano mu Rwanda uba uhagaze neza ndetse n’ikipe y’igihugu ikaba ari ibuye.

Uyumukino rero wagaragayeho abafana ba US Monastir bari mubicu ubwo Rayon Sport yatsindaga, byatumye aba bafana nabo batangaza ko bagomba kuzajya gushyigikira ikipe ya US Monastir ndetse bagatangaza ko iyikipe ya US Monastir ari ikipe barazwe n’ababyeyi ko ndetse ntakintu nakimwe cyatuma iyikipe batayigwa inyuma ngo ndetse stade huye bagomba kujyayo hakiri kare bakayuzura kugirango iyikipe izandagaze APR FC ngo nkuko na Rayon Sport izabiyikora mumpera z’uyumwaka.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda