Uku si ukunyagirwa ahubwo ni amahindu, iyo ugiye mu bintu utateguye dore ibikubaho Ghana inyagiye u Rwanda mu Bagore ibitego 7-0

Kuri uyu wa gatatu ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu Bagore yakinnye na Ghana umukino urangira Ghana yihanije u Rwanda ku bitego 7-0.

Kuri sitade ya Kigali Pele ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’Abagore yari yakiriye ikipe y’igihugu y’Abagore ya Ghana mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’Abagore kizabera mu gihugu cya Maroc umwaka utaha wa 2024. Umukino warangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda yeretswe ko umupira w’amaguru utegurwa kandi ukurusha agukubita akakumvisha.

Ghana (Black Queens) yatsinze u Rwanda ibitego 7-0, igice cya mbere cyarangiye Ghana ifite ibitego bitatu mu gihe igice cya Kabiri yabonyemo ibitego 4. Doris Boadua ku munota wa 3′, Evelyn Badu ku munota wa 9′ na 65′, Princella ku munota wa 28′, Alice kusi ku munota wa 53′ na Anasthesia Achia ku munota wa 76′ , 81′ nibo batsinze ibitego bya Ghana.

Ubu igisigaye kibazwa ni ese u Rwanda ruzatwika amafaranga rwerekeze muri Ghana gukina Umukino wo kwishyura ?, Umukino wo kwishyura uzaba kw’itariki 26 Nzeri ubere Accra muri Ghana.

Related posts

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu

Nyamirambo Kabaye abafana ba Rayon Sport bazindukanye amasekuru bavuga ko baje gusekura isombe