Ubwoba bw’ abasore  nibwo buzabica!Impamvu ituma batinya gutereta abakobwa beza kandi bo baba barabuze abakunzi

Ni kenshi cyane uzumva abantu bavuga ngo uriya mukobwa ni mwiza cyane ariko biragoye ku mutereta,gusa nubwo abasore batinya gutereta abo bakobwa beza si uko baba bafite abakunzi.

Uyu munsi hano kuri Kglnews.com twaguhitiyemo impamvu abasore benshi batinya gutereta abakobwa beza cyane:

1.Gutinya ko umukobwa yagutera indobo:
Iyo umusore yirebye akabona adahagaze neza mu mufuka , agira ubwoba bwinshi bwo gutinya guterata uwo mukobwa kuko aba atekereza ko yamutera indobo,bityo agakuramo ake karenge hakiri kare.

2.Kuba nta mafaranga afite ibyo nabyo biri mu bituma umusore atinya gutereta umukobwa abantu bose babona ko ari mwiza: Burya umusore wese udafite amafaranga nta ikizere aba yifitiye ,bityo rero kuba yatereta uwo mukobwa akabona ko ntacyo yakora adafite ayo mafaranga.

3.Gutekereza ko uwo mukobwa afite undi bakundana: Hari ubwo ubwiza bw’umukobwa bushobora gutuma umusore ahita yemeza ko afite undi bakundana. Iyo umusore yifuje kujya gutereta uwo mukobwa, bitewe n’ubwiza bwe aba abona nta kuntu yabaho adafite undi bakundana ndetse n’inshuti ze kenshi zikamubwira ko bidashoboka.

4.Gutinya iwabo w’ umukobwa: Abasore bamwe n’ abamwe bafite imyumvire iciriritse bashobora gutinya abakobwa bakomoka mu miryango ikize bityo ko iwabo bagukoraho uramutse uvuganye n’umwana wabo.

5.Abasore benshi batinya gutereka abakobwa beza kuko baba babona ntaho bahera: Umusore wese ashobora kubona umukobwa mwiza, ndetse akifuza kumutereta ariko kuko aba abona ari mwiza cyane ,akaba abona ntaho yamuhera.

Hari impamvu nyinshi ,zigaragara muri Sosiyete zishobora gutuma umusore atinya gutereta gutereta umukobwa mwiza, gusa ibi bitanu byavuzwe hejuru nibyo byiganje, byose bikaba bikubiye no kutigirira ikizere no kutagira amafaranga.

Gusa nanone urukundo rw’ukuri ntirushingira ku bwiza , cyangwa ku mafaranga, rushingira ku biganiro byubaka, kubahana no kumenya uwo muri we.

Related posts

Hahishuwe impamvu abasore b’ iki gihe barimo guterwa indobo umusubirizo n’ abakobwa 

Urukundo ruzabasaza kandi ngo rukoresha ibintu bibi cyane! Umugore arimo kwicuza nyuma yo kwishyurira umugabo we Kaminuza ayirangije amukubita uwinyuma.

Abasore nabo barakangutse mu gihe bari basinziriye ubu gahunda ni impa nguhe! Impamvu zituma umusore nawe asuzugura umukobwa bakundana