Ubuyobozi bwa Rayon Sports busa nkaho bwamaze kumanika amaboko bwemerera ikipe ya APR FC gutwara igikombe cy’amahoro

Ubuyobozi bwa Rayon Sports busa nkaho bwamaze kumanika amaboko bwemerera ikipe ya APR FC gutwara igikombe cy’amahoro

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports busa nkaho bwamaze kumanika amaboko ku gikombe cy’amahoro nyuma y’ibibazo birimo kuvugwa muri iyi kipe byanze gukemuka.

Ku munsi wo kuwa kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, mu ikipe ya Rayon Sports hatangiye kuvugwamo ibibazo byinshi bijyanye n’imishahara ndetse n’uduhimbazamusyi abakinnyi barimo gusaba batigeze bahabwa. Mu bakinnyi bose bakomeje gushyira igitutu ku buyobozi harimo Leandre Willy Essomba Onana wamenyesheje ubuyobozi ko we atiteguye gukina nibatanuha ibyo bamurimo byose ngo kuko no mu mwaka ushize hari ibyo bamusigayemo.

Abakinnyi bose ndetse n’abatoza byari biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice, bari buhaguruke berekeza mu Karere ka Huye gukomeza kwitegurirayo uyu mukino ariko icyatunguranye ni uko abakinnyi babwiye ubuyobozi ko barakomeza gukorera imyitozo mu Nzove kugeza babonye ibyabo bagahita berekeza i Huye.

Abakinnyi bose b’ikipe ya Rayon Sports nubwo banga kwerekeza mu karere ka Huye, bakomeje gukora imyitozo neza kandi n’imbaraga nyinshi kugirango ubuyobozi nibugira icyo bubaha bazabe bameze neza mu mikinire ndetse banatange umusaruro nubwo utabiha amahirwe menshi kuko iyo ikipe imeze gutya no gutsinda biba bigoye.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports busa nkaho bwamaze kumanika amaboko kuri iki gikombe cy’Amahoro, ikipe ya APR FC yo yamaze guhaguruka i Kigali berekeza i Huye gukomeza kwitegura iki gikombe bashaka gusohoka bahetse ikipe ya Rayon Sports mu gihe yaba itwaye iki gikombe ndetse ikaba yaranatwaye igikombe cya Shampiyona.

 

Related posts

Robertinho utoza Rayon  yatangaje  ko afite ibanga rituma iyi kipe itsinda umuhisi n’umugenzi ushatse kuyitambika

Rayon Sport yongeye gusogongera kuntango y’ubuki nyuma yigihe ishaririwe

Rayon Sport yongeye guca agahigo ko kwinjiza akayabo kumukino umwe. dore akayabo Rayon Sport yinjije kumukino wa kiyovu