Ubutumwa buturutse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ihumure rikomeye kuba Rayon na Luvumbu wabo

Nyuma yuko inkuru y’incamugongo isakaye ko Hertier Nzinga Luvumbu umunye-Congo uheruka gusinyira Rayon Sport ko ashobora kutayikinira kubera ikibazo cy’imyaka, kurubu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa CAF rigaragaza ko uyumusore imyaka ye imwemerera gukina muri Championa y’u Rwanda, bikaba ihumure rikomeye kubafana bose ba Rayon Sport.

Inkuru y’incamugongo yagiye igarukwaho n’ibitangazamakuru bitandukanye aho bagendaga bemeza ko nyuma y’itegeko ryasohotse ryemerera amakipe kuba yakwifashisha abakinnyi b’abanyamahanga benshi aho bongerwaga bavanwe kuri 3 bagashyirwa kuri 7 ariko abashobora kubanza mukibuga bakaba badashobora kurenga ba 5, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryari ryatangaje ko umukinnyi w’umunyamahanga uzajya wemererwa kuba yakina muri Championa ya hano mu Rwanda ari umunyamahanga utarengeje imyaka 30 ndetse akaba yarigeze gukinira cg guhamagarwa mu ikipe y’igihugu akomokamo.

Ibi bijya gushyirwaho kwari ukugirango abakinnyi baza gukina mu Rwanda koko babe bari kurwego rurenze urwabanyarwanda ndetse byari ukugirango bitume abakinnyi b’abanyarwanda babigiraho ubuhanga butandukanye baba bafite bityo bikaba byafasha ikipe y’igihugu kugira abakinnyi batandukanye kandi b’abahanga nkuko byahoze muminsi yashize.kimwe rero mubyateraga impungenge abakunzi ba Rayon Sport ni ukuba yaramaze gusinyisha umunye-Congo Hertier Nzinga Luvumbu ariko bakaba bari bacitsemo igikuba nyuma yuko biketswe ko uyumusore yaba yaravutse muri 1992 ariko nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Wikpidia abigaragaza, uyumusore akaba yarabonye izuba kuya 23 Nyakanga 1994. bivuzeko imyaka afite imwemerera kuba yakinira iyikipe yamusinyishije ndetse bikanagaraga ko ubwo aheruka guhamagarwa mu ikipe y’igihugu hari kuwa 04 Ukwakira muri 2020. bivuzeko yujuje ibisabwa byose mukuba yakinira ikipe ya Rayon Sport.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda