Ubusabe n’ubushyuhe bw’abakinnyi bashya ba rayon sport buratanga icyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona idatsinzwe umwaka utaha.

Kuri ubu ikipe ya rayon sports irigushaka uko yakongera imbara igura abakinnyi kugira ngo izabashe gutwara ibikombe umwaka utaha nkuko ibifite mu ntego zayo.

Ibyo byose mu kubigeraho perezida w’iyi kipe arahamyako ari imbaraga z’abantu besnhi harimo abakinnyi,abafana,abayobozi n’abatoza.

Kuri ubu abakinnyi bamwe nabamwe bagaragaje ubushake bwo kwegukana igikombe ndetse banatangira kugira ibyo bisabira iyi kipe ya rayon sports.

Ku ikubitiro umukinnyi mushya rayon sports iherutse gusinyisha yagize icyo yisabira rayon sports kugra ngo bazabashye kugera kuntego zo gutwara igikombe.

Ndekwe Felix uheruka gusinyira Rayon Sports avuga ko impamvu yahisemo iyi kipe ari uko ari ikipe nziza buri mukinnyi wese yakwifuza gukinira.

Tariki ya 8 Nyakanga 2022 nibwo Ndekwe Felix yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 3 avuye muri AS Kigali.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru yavuze ko impamvu yahisemo Rayon Sports ari uko ari ikipe buri mukinnyi wese yakwifuza gukinira kuko igaragaza umukinnyi.

Ati “inzozi zanjye zabaye impamo kuko gukinira Rayon Sports ni byiza cyane kuko ni ikipe ikugaragaza ukaba wagera ku rundi rwego.”

Yasabye abakunzi ba Rayon Sports kubashyigikira kandi ko na bo bizeye ko bazabaha ibyinshimo nk’uko ari nabyo baba bifuza.

Ati “ikintu cya mbere nababwira ni uko bakwiye kuza kudushyigikira, natwe nitubona umusanzu wa bo tuzakora ibishoboka byose tubashimishe.”

Ndekwe Felix mu myaka igera kuri 2 n’igice yari amaze muri AS Kigali, ni umukinnyi umuntu yavuga ko atabonye umwanya uhagije wo gukina, inshuro nyinshi yakundaga kuza ari amahitamo ya 2.

Ndakwe yageze muri AS Kigali avuye muri Gasogi United, ni umukinnyi kandi wanakiniye ikipe ya Marines FC y’i Rubavu.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda