Tuyisenge Innocent ukorera umurimo w’Imana muri ADPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya yitwa “Kure y’Umwijima”.

Kuri uyu wa 07 Nyakanga 2022, umuririmbyi akaba n’umuhanzi ku giti cye witwa Tuyisenge Innocent nibwo yasohoye indirimbo ye “Kure y’umwijima”mu buryo bwa video nyuma y’igihe kirekire ayanditse aho yatangiye kuyandikaho mu gihe cya covid 19.

Ni indirimbo yatangiye kwandikaho mu gihe cya covid19 ubwo abantu bari mu bihe bya guma mu rugo ikaba isohotse muri iki gihe gusa ikaba iri gufasha abantu benshi mu buryo bw’umwuka, mu bintu bitera Innocent guhanga indirimbo ze nuko aba afite inyota yo guhindura abantu benshi bakamenya inzira yo gukiranuka, abantu bakava mu byaha bakamenya kirisito yesu.

Mu magambo ari muri iyi ndirimbo yiganjemo kugaragaza uburyo ko hari ikindi gihugu cyiza abizera bateguriwe bazabamo nyuma y’iyi si abantu batuyemo ngo kuko we yizera ko nyuma y’ibibazo, nyuma y’intambara, nyuma y’ibibi byose hari ikindi gihugu cyiza cy’ijuru cyateguriwe abera bose. Akaba ariho yakuye igitekerezo cy’indirimbo kure y’umwijima, kure y’ibyago aho ngaho niho abera bazaba.

Mu kiganiro Innocent yagiranye n’umunyamakuru wa Kglnews yasobanuye uburyo agenda yakira bimwe mubitekerezo by’inshuti ze n’abandi bantu bamukurikira ngo bavuga ko bakunda cyane umuhate agira ku murimo w’Imana by’umwihariko mu kubagezaho indirimbo zihembura imitima yabo zibibutsa iby’ibyiringiro no kugana kuri Yesu nawe akanashimira cyane uburyo bakomeza kumwereka ko bari kumwe n’inkunga bamuha mu buryo bwose yaba ubw’amasengesho ndetse n’ubundi bwose berekana ko baba bashyigikiye ibyo akora.

Yagize ati” Nkunda uburyo abantu baba bashima indirimbo zange ndashimira buri wese unyifuriza ibyiza no gukomera mu byo nkora kandi ndashimira buri wese ku nkunga ye byumwihariko iy’amasengesho. Ndashimira kandi Leopord nk’umuproducer wankoreye indirimbo nyinshi na studio yitwa Source of the Joy”

Uburyo Innocent akunda gukoresha yifashisha abaririmbyi bamufasha mu ndirimbo ngo nuko atajya akoresha abaririmbyi bahoraho aho abo yakoresheje mu ndirimbo imwe atari bo akoresha mu yindi.

Mu byo uyu muhanzi Innocent ateganya mu bihe biri imbere nyuma y’iyi ndirimbo nk’umuririmbyi nuko ngo hari ubundi butumwa buri inyuma butegerejwe kuko urugamba rwo gukorera Imana ntago kuri we rurangiye rurakomeje cyane, akaba ashishikariza buri wese gukurikira indirimbo ku muyoboro azinyuzaho wa Youtube channel ya Innocent Tuyisenge ,cyangwwa Instagram ye ya Innocent Tuyisenge official hanyuma washaka gukoresha twitter yo ni Innocent Tuyisenge official.

Mu gihe uyu mugabo amaze si iyi ndirimbo imwe yonyine amaze gusohora aho kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri zirindwi(7) harimo “watubereye ubwugamo“, “Imana niyo gisubizo“, “Uwambabariye” n’izindi nyinshi zose wasanga kuri ziriya channel nkuko twazivuze haruguru.

Innocent mu gusoza ikiganiro yagiranaga n’umunyamakuru wa kglnews yavuze ko yishimira no kubona abantu bahinduka basanga Yesu by’umwihariko bahindurwa n’ubutumwa butambuka mu ndirimbo ze.

At”iyo niyo nyungu yange iyo twamamaje ubutumwa bwiza bwa Yezu kristo biciye mu buryo bwo kuririmba abantu benshi bagahinduka biciye mu butumwa buri mu ndirimbo dutanga akaba yifuriza imigisha myinshi buri wese ureba indirimbo ze no guhemburwa nazo.”

Umuhanzi Innocent ari guteganya gutegura igitaramo mbonankubone(live) kizahuza inshuti ze zose bagataramana.

Reba hano indirimbo nshya ya Tuyisenge Innocent yise “Kure y’umwijima”

Related posts

Abapasiteri bari bamaze igihe nta kazi bafite bongeye kumwenyura

Byinshi ku ndirimbo “Abanjye ndabazi”  ikomeje gukora ku mitima ya benshi

“Ni ubuntu butangaje Imana yatugiriye” Mugisha Boaz yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yitwa “Amazing Grace”.