Tugiye kugira shampiyona nziza, Abayobozi ba Rwanda Premier League bavanye muri Tanzaniya mu rugendoshuri ingamba shya

Ku mugoroba wo kuri Uyu wa Gatandatu tariki 16 Nzeri nibwo Abayobozi ba Rwanda Premier League basesekaye i Kigali mu Rwanda bavuye mu gihugu cya Tanzaniya mu rugendoshuri bari bamazemo iminsi 5.

Bakigera mu Rwanda baganiriye n’itangazamakuru, Mudaheranwa Hadji Youssuf Perezida wa Rwanda premier League atangaza ko rwari urugendo rwiza bigiyemo ibintu by’ingenzi bizafasha mu iterambere rya ruhago nyarwanda, ndetse no kumenya uko Federasiyo ikorana na League.

Ati “Urugendo rwagenze neza, twari dukeneye kumenya uko abandi bari gukora, tukamenya uko Federasiyo ya Tanzania ikorana na League yabo. Icyo twagombaga kumenya ni icyo bibanzeho kugira ngo bigende neza, ibikorwaremezo n’ibindi, byatumye kugeza ubu Shampiyona ya Tanzania igeze ku rwego rwa gatanu muri Afurika, ikaba yarabashije kugira amakipe, imwe igakina umukino wa nyuma, indi ikagera muri ½ muri CAF Confederation Cup na Champions League.”

Yakomeje agira ati “Turashaka rero kubyubakiraho kugira ngo Shampiyona yacu igire aho igera. League na Federasiyo buri wese afite inshingano ze, irushanwa ryo mu Cyiciro cya Mbere rireba League, noneho Federasiyo ikagira izindi nshingano zayo, ariko mu by’ukuri turuzuzanya kuko twese duharanira kugira ngo umupira ugende neza.”

Mudaheranwa Youssuf kandi yanabajijwe kubyo bigiye ku mupira wa Tanzania asubiza agira,

Ati “Ni byinshi cyane, iyo urebye uburyo bategura amakipe kuva ku batoya kuzamuka, iyo urebye ibikorwaremezo bamaze kubaka bijyanye no kugira ngo bategure ikipe, imiyoborere yabo uburyo yubatse mu bijyanye n’umupira, mu by’ukuri bigaragara ko hari byinshi twari dukwiye kubigiraho. Muzabibona mu gihe kiri imbere kuko hari ibyo twarebye n’amaso, hari ibyo twafashe amashusho, hari ibiganiro twagiranye. Hari raporo izasohoka ku buryo natwe dushobora kubyubakiraho ngo tugire aho tugera.”

Ku wa 12 Nzeri nibwo Abayobozi ba Rwanda Premier League nabamwe mu bayobozi b’ishyirahmwe ry’umupira wa maguru mu Rwanda FERWAFA bari bafashe urugendo ruberekeza muri Tanzaniya murugendoshuri.

Abari mu rugendoshuri ni, Mudaheranwa Youssuf Hadji Perezida wa Rwanda Premier League ; Visi Perezida, Mvukiyehe Juvénal n’Umunyamabanga wayo, Gahigi Jean Claude.

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda hagiye Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Tekinike akaba no mu bagize Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mugisha Richard n’Umuyobozi w’Ishami ry’Amarushanwa akaba n’Umujyanama mu by’Amategeko, Jules Karangwa.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda