#TUBIKOSORE: Abasaga ibihumbi 10 baguriwe amatike yo kureba umukino Amavubi yakiramo Djibouti

U Rwanda rurakira Djibouti mu mukino wo kwishyura kuri uyu mugoroba!

Abakunzi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi baguriye abafana b’iyi kipe amatike 10,000 yo kureba umukino iyi Kipe y’Abanyarwanda besuranamo n’Ikipe y’Igihugu ya Djibouti batazira “Riverains de la Mer Rouge”.

Iyi kipe itozwa n’Umudage, Frank Torsten Spittler w’imyaka 62 y’amavuko yatsinzwe umukino ubanza bitunguranye na Djibouti igitego 1-0, biyishyira mu mibare ikomeye yo gusezerera iyi Kipe yo hejuru y’Ihembe rya Afurika.

Kuri ubu umwuka umeze neza nk’uko Kapiteni w’Amavubi ya CHAN muri iki gihe, Muhire Kevin yabitangaje, agaragaza ko mu myitozo bamaze iminsi bakora, bakosoye amakosa yo ku mukino ubanza, ndetse biteguye gutanga 1000% kuko umukino wo kuri uyu wa Kane bawufashe nk’uwa nyuma.

Ku ruhande rw’Umutoza Frank Spittler Torsten mu kiganiro n’itangazamakuru kibanziriza uyu mukino, na we yavuze ko abakinnyi yongeyemo mu busatirizi yizeye hari icyo bashobora gufasha ikipe ye kuri uyu mukino.

Aha yakomozaga kuri Twizerimana Onesme na Nizeyimana Mubarak bongerewemo nka ba rutahizamu ndetse na Kanamugire Roger na Niyonkuru Sadjat bongerewemo nk’abakina mu kibuga hagati.

Muri rusange, abakinnyi n’abafana barizera ko bagomba gusezerera iyi kipe batazira “Riverains de la Mer Rouge”, ndetse Amavubi arifuza ko amakosa yakozwe ku mukino ubanza atasubira ukundi mu ntero yiswe “Tubikosore”.

Ibi byatumye mu rwego rwo kongera umurindi w’abafana muri Stade, Abakunzi b’Amavubi baguriye abafana b’iyi kipe 10,000 amatike yo kureba uyu umukino.

Itangazo rivuga ko aba bakeneye aya matike batangira kwinjira kugera saa Cyenda banyuze ku muryango wa BK Arena na CSS ugana kuri Stade Nationale Amahoro. Imiryango ya Stade yo iraba ifunguye kuva saa Saba Zuzuye.

U Rwanda rurakina umukino wo kwishyura na Djibouti kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu mukino rusabwa gutsinda nibura ibitego bibiri kuzamura. Ikipe izakomeza hagati y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza.

Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera mu bihugu bya Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.

U Rwanda rurakira Djibouti mu mukino wo kwishyura kuri uyu mugoroba!
Itangazo rihamagarira abifuza kwinjirira ku matike baguriwe kuhagera kare!

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda