Umunyamakuru witwa Dietmar “Didi” Hamann yatangaje ko Umutoza Thomas Tuchel azirukanwa na Bayern Munich igihe cyose Borussia Dortmund yaramuka ibatwaye Shampiyona y’uyu mwaka, Thomas Tuchel Igihe amaze atoza Bayern Munich, ntiyorohewe na gato nk’uko byemezwa n’uwahoze akinira ikipe y’igihugu y’Ubudage, Dietmar Hamann wemeza ko uyu mutoza agomba gutwara igikombe cya Shampiyona Bundesliga uyu mwaka cyangwa akaba yakwirukanwa nta gihe kinini ayimazemo.
Tuchel, w’imyaka 49, yahawe akazi ko gutoza iyi kipe, isanzwe ikinira kuri Allianz Arena, nyuma yo kwirukanwa kwa Julian Nagelsmann muri Werurwe. Thomas Tuchel, akaba yaraherukaga mu kazi k’ubutoza ubwo yari ari mu ikipe ya Chelsea, y’i Stamford Bridge, mbere y’uko imwirukana muri Nzeri 2022.
Nubwo ariko uyu mutoza w’Umudage, Tuchel, mu mukino we wa mbere wa Shampiyona ari muri Bayern Munich, yatsinze Borussia Dortmund, indi mikino yakurikiyeho ntibyigeze bimworohera we n’iyi kipe atoza y’i Bavaria. Ibi byatumye bisanga ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona y’Ubudage, barushwa inota rimwe gusa na Borussia Dortmund, ni nyuma y’uko batsinzwe na Mainz 05 ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatandatu kandi baranavuyemo muri Champions League no mu gikombe cy’igihugu cy’Ubudage, DFB Pokal.
Umunyamakuru, wahoze ari n’umukinnyi, Dietmar Hamann, cyane ko yanahereye mu ikipe y’abato ya Bayern Munich mbere yo kuzamurwa mu ikipe yayo nkuru, avuga ko ukwezi kwa mbere kwa Tuchel muri Bayern Munich guteje inkeke nyuma yo gutsindamo imikino 2 gusa mu mikino 7 mu marushanwa yose.
Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyitwa Ruhr Nachrichten, Hamann avuga ko ubuyobozi bwa Bayern Munich na bwo buri mu rungababangabo gusa ko n’umutoza na we, kugeza ubu, atarimo kwitwara neza mu byumweru 4 bye bya mbere, ndetse akanongeraho ko Tuchel nadatwara Shampiyona, ari ibintu bigaragara ko azirukanwa.