Sitade u Rwanda ruzakiriraho Mozambique yamaze gushyirwa ahagaragara

 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, yari imaze iminsi hatazwi aho izakinira imikino yo mu rugo none byamaze kujya ahagaragara.

Mu cyumweru gishize nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryashyize ahagaragara amasitade yemerewe kwakira imikino yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika.

Tariki 18 kamena 2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izakina umukino n’ikipe y’igihugu ya Mozambique, mu mukino ubanziriza usoza imikino yo mu itsinda u Rwanda ruhuriyemo n’ikipe y’igihugu ya Benin, Senegal hamwe na Mozambique.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ryamenyesheje u Rwanda ko Sitade mpuzamahanga y’i Huye yemerewe kwakira imikino yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika nyuma y’iminsi u Rwanda ruri mu gihirahiro cya Sitade ruzakiniraho imikino yo mu rugo.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kugeza ubu mu itsinda rurimo, iri kumwanya wa 4 n’amanota 2 nyuma yo guterwa mpaga na Benin kubera gukinisha Muhire Kevin afite amakarita 3 y’umuhondo. Senegal niyo iyoboye n’amanota 9 ikurikiwe na Mozambique ifite amanota 4 inganya na Benin iri ku mwanya wa gatatu.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda