Shampiyona y’u Rwanda, Amagaju yakubitiye Gasogi United i Kigali KNC amagambo ashira ivuga, kiyovu Sports mu isura shya

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira shampiyona y’u Rwanda yakomezaga hakinwa umunsi wa 7. imikino 4 niyo yaritegerejwe.

I Kigali kuri sitade ya Kigali Pele ikipe ya Gasogi United yari yakiriye Amagaju FC i saa 15h00. wari umukino wa mbere aya makipe yombi agiye gukina muri shampiyona y’u Rwanda. cyane ko igihe Gasogi United yazamutse mu kiciro cya mbere aribwo Amagaju FC yamananukaga mu kiciro cya kabiri.

Uyu mukino warangiye ikipe ya Amagaju FC itsinze Gasogi United igitego kimwe k’ubusa cyatsinzwe na Rukundo Abderrahman ku munota wa 45′ w’igice cya mbere.

Undi mukino wari utegerejwe ni uwa Kiyovu Sports yari yakiriye Marine FC i saa 18h00 kuri Kigali Pele stadium. Marine FC nyuma yo gukubaganira APR FC na Rayon Sports ikazitesha amanota hari hakurikiyeho kiyovu Sports.

Kiyovu Sports yaherukaga kunganya na Amagaju FC ntiyigeze akora irindi kosa kuko yacyuye amanota 3 ku tsinzi y’ibitego 2-1. Igitego cya mbere cya kiyovu Sports kinjijwe na Mugunga Yves ku munota wa 23′ w’igice cya mbere cy’umukino.

Mugice cya kabiri kiyovu Sports yari hejuru yabonye igitego cya 2 kinjijwe n’umukinnyi kalumba ku munota 76′ w’umukino. Marine FC yabonye igitego kimozamarira ku munota wa 86′ ni igitego cyatsinzwe na Mbonyumwami Thaiba.

Indi mikino yabaye ikipe ya Bugesera FC yanganyije na Gorilla FC mu Bugesera ibitego 2-2. Ikipe ya Sunrise FC y’umutoza Muhire Hassan itsindirwa i gorigota n’ikipe ya Etincelles FC, igitego Kimwe k’ubusa.

Amagaju FC ntaratsindwa umukino muri shampiyona y’uyu mwaka, mu mikino 7 amaze gukina yatsinzemo 3 anganya 4, ibyo bituma ari ku mwanya wa 3 kurutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 13.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda