Shampiyona ya Handball yatangiranye Isukari ku makipe amwe namwe.

Kuri Ubu abakunzi b’imikino ya Hand ball bashyizwe igorora,Mu mpera z’iki Cyumweru gishize ni bwo hatangiye shampiyona y’icyiciro cya mbere cya muri Handball,a ho amakipe akomeye yatangiye atsinda imikino yayo.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere izakomeza mu mpera z’iki Cyumweru, ari naho hazaba hatangira shampiyona y’abagore ndetse na shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo.

Kuri ubu Nyuma y’igihe cyari gishize shampiyona ya Handball mu Rwanda itaba kubera icyorezo cya COVID-19, kuri uyu wa Gatandatu no ku Cyumweru hakinwaga umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo aho abafana batari bacye bari bategereje iyi mikino.

Ikipe ya Police Handball Club inafite igikombe giheruka yatagiranye isukari aho  yatangiye yitwara neza itsinda imikino ibiri hakinnye harimo uwo yatsinze Munyove ibitego 51 kuri 17, iza no kunyagira GS Saint Martin Hanika ibitego 70 kuri 23.

Ikipe ya Gicumbi HT nayo yagarutse muri shampiyona ya Handball ndetse ikaba ari imwe mu makipe yiyubatse, yatsinze ADEGi ku bitego 35 kuri 29. Ikipe ya APR HC yatakaje bamwe mu bakinnyi bari bayifatiye runini, yatsinze bigoranye ikipe ya Nyakabanda ku bitego 28 kuri 26.

Uko imikino yose yagenze ku munsi wa mbere wa shampiyona

Kigoma 27-22 St Martin Hanika

Police 51-17 Munyove

ADEGI 22-35 Gicumbi

UR Huye 34-29 ES Kigoma

Police 70-23 St Martin Hanika

APR HC 28-26 Nyakabanda HT

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda