Scaloni utoza Arijantine yasize umukinnyi ukomeye mu bo azakoresha mu gikombe cy’isi, ku itegeko rya Messi bitewe n’inyungu ze bwite

El National yatangaje ko rurangiranwa ukomoka muri Arijantine, Lionel Messi, yahatiye umutoza Lionel Scaloni kureka umukinnyi ukizamuka wa Manchester United, Alejandro Garnacho, mu ikipe y’abakinnyi 26 bazakina igikombe cy’isi.

Garnacho yabaye umustar muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023. Yatsindiye ikipe ye ya Manchester United ibitego bibiri, anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego. Bitewe n’ibihe byiza uyu musore arimo, benshi bari bafite icyizere ko uyu musore w’imyaka 18 yazagaragara mu bakinnyi 26 Arijantine izakoresha mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar.

Scaloni yahaye agaciro ubushobozi bw’uyu musore ukina asatira ndetse yifuza no kuba yamuhamagara ariko ahatirwa kumusiga mu ikipe abitegetswe na Messi. Byavuzwe ko Messi atishimiye uburyo Garnacho yavugaga inshuro nyinshi ko umukinnyi we wa mbere ku isi ari Cristiano Ronaldo, kandi yigana uburyo bwo kwishimira ibitego[celebrations] bwa Ronaldo, inshuro irenze imwe.

Rurangiranwa no.10 muri Arijantine kandi ntiyashimishijwe na busa n’amafoto Garnacho yakunze gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze, avuga ko Ronaldo ari we mukinnyi mwiza mu mateka. Ni mu gihe mbere yajyaga avuga ko Messi ari we wambere. Uyu mugabo ukinira Paris Saint Germain yababajwe cyane n’ukuntu Garnacho yagiye ahinduka ndetse amushinja no kuba umugambanyi.

Uyu musore ukomoka muri Arijantine arashinjwa kandi gukunda(like) tweet zanenze icyemezo cya Scaloni cyo kumusiga ahubwo agatwara Angel Correa, Paulo Dybala na Joaquin Correa. Abagize ikipe y’igihugu bose banenga Garnacho uburyo akoreshamo imbuga nkoranyambaga ze.

Hari impungenge ko Garnacho ashobora gukumirwa igihe kirekire mu ikipe y’igihugu bitewe n’imyitwarire ye, akaba yamera nka Mauro Icardi wayiciwemo.

Lionel Messi kandi yatangaje amakipe abona amuteye ubwoba muri iki gikombe cy’isi kizatangira kuri iki Cyumweru.

Lionel Messi yavugiye kuri Universo Valdano kuri Movistar +, avuga ko amakipe akomeye afite amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi harimo Ubufaransa bubitse igiheruka, ndetse na Burezili igifite inshuro eshanu.

Ati: “Ubufaransa ni bwiza. Bafite abakinnyi bamwe bavunitse ariko kandi bafite abakinnyi bateye ubwoba mu ikipe yabo. Bafite abakinnyi bakomeye n’umutoza [Deschamps] umaze igihe ari kumwe n’ikipe idahindagurika, yanatwaye igikombe cy’isi.”

“Burezili nayo ifite abakinnyi bafite ubushobozi cyane kandi batsinda uwo ari we wese. Bakomeye cyane mu busatirizi buyobowe na Neymar.”

Arijantine, iri mu itsinda C hamwe na Arabiya Sawudite, Mexico, na Polonye, ​​iratangira igikombe cyisi cya 2022 ku wa 22 Ugushyingo, aho izakina na Arabiya Saudite mu mukino wabo wambere.

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda