Samlee yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya irimo ubuhamya bwihariye

 

Umuhanzi Ndamira Samuel uzwi nka Samlee mu muziki, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yo guhimbaza Imana yise ‘Ncira inzira’, yiganjemo ubuhamya bugaruka ku kwiheba yagize kubera ibihe bigoye yari arimo nyuma akaza gusaba Imana ikamucira inzira ibihe bibi byose bikarangira.

Samlee ni umuhanzi winjiye mu rugendo rwo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aretse kuririmba indirimbo zisanzwe zizwi nka ‘Secular’ amaze gukorana indirimbo n’abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda barimo Uncle Austin, Social Mula n’abandi batandukanye.

Muntangiriro z’umwaka wa 2020 nibwo yaje gusanga gukora Secular music atari umuhamagaro we niko guhita afata icyemezo cyo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza mu buzima bwe atangira urugendo rwe rushya rwo kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana ari na bwo muri uwo mwaka yashyize hanze indirimbo ye ya mbere ya gospel yise “Umucyo Wera”.

Samlee yabwiye kglnews ko ajya kwandika iyi ndirimbo yari mu bihe byari bigoye cyane abona inzira zose zifunze nibwo yaje kwihererana n’Imana ayisaba ku mucira inzira akava muri ibyo bihe bikomye. Imana yaje kumwumva ndetse abona ibyo yasabye niko guhita yandika amagambo agize iyi ndirimbo.

Yagize ati “Iyi ndirimbo nayanditse ndi mu bihe bigoye cyane, hamwe nabonaga nta nzira ahantu hose. Ubwo nari niherereye naje guhishurirwa ko hari Imana ishoboye ibyo byose nabonaga byananiye nibwo nahise nyisaba kunshira inzira, gusa ntibyatinze Imana yarabikoze ibyari byananiye biratungana.”

Uyu muhanzi yabanje gukora umuziki nta muntu n’umwe agira umufasha (Management) ndetse akenshi ugasanga biba bigoye kubona ubufasha bwo kumenyekanisha indirimbo (Promotion) ze, bigatuma hari izo akora abantu ntibazimenye gusa kuri ubu arashima Imana ko yabonye, Momentlabstudo bari gukorana kugeza ubu ndetse avuga ko afite gahunda y’uko uyu mwaka ushira ashyize hanze album ye.

Samlee arasaba abantu gufata iyi ndirimbo ye nk’isengesho, ibibagoye byose bakabibwira Imana ikabacira inzira kuko irashoboye, no kumushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ibihangano bya Samlee byose wabisanga ku buga rwe rwa Youtube n’izindi mbuga nkoranyambaga ze zitandukanye.

 

Samlee yasabye abantu gufata iyi ndirimbo ye nk’ isengesho, ibibagoye byose bakabibwira Imana ikabacira inzira

 

Samlee yavuze ko yasohoye iyi ndirimbo ubwo yari mu bihe bitoroshye ariko Imana nyuma akaza gusaba Imana ikamucira inzira ibihe bibi byose biza kurangira.
Samlee yavuze ko afite gahunda y’uko uyu mwaka ushira ashyize hanze album ye.

 

Reba hano indirimbo nshya yise ‘Ncira inzira’.

Related posts

“Kuvuga ubutumwa mu buryo bwinshi kandi kuririmba mbona byabimfashamo”. Gad Rwizihirwa yashyize hanze indirimbo

Ushaka urupfu asoma impyisi! Pasiteri yongeye guhura n’ urupfu ari muzima nyuma yo kubeshya abakirisitu barenga 250 ababwira ko bagiye gutegereza Yesu mu ishyamba

Umupasiteri yatangaje inkuru mbi ko Imana yamweretse ko umuhanzi ufite izina rikomeye muri ‘ Gospel’ hano mu Rwanda agiye gupfa yibwe na Satani