Rwanda: Ambulance ikoze impanuka itunguranye benshi bagira ubwoba

Ni impanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Kamena 2023,  mu masaha ya saa munani z’ amanywa ,  ubwo imbangukiragutabara yo ku Bitaro bya Murunda yajyaga ku Bitaro bya Kibuye kuzana ” Oxygen”.

Iyi mpanuka yabaye itunguranye amakuru avuga ko ubwo umushoferi yitegutaga kugenda , yarangaye akagonga inzu z’ Ibitaro bya Murunda.

CIP Mucyo Rukundo,  Umuyobozi  wa Polis ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yabwiye umuseke dukesha iyi nkuru ko muri iyi mpanuka nta muntu witabye Imana.Yagize atiUmushoferi yasubiraga inyuma ntiyareba neza muri le televiseur,ihanuka mu mukingo uhari, igonga inzu y’ibitaro bya Murunda,imodoka irangirika, n’imodoka irangirika.”

Amakuru avuga ko muri iyo mpanuka, umushoferi  yakomeretse, yahise ajyanwa mu Bitaro bya CHUK mu Mujyi wa Kigali.

Inkuru mu mashusho

CIP Mucyo Rukundo yagiriye inama abashoferi kujya bagira amakenga.Ati Igihe icyo ari cyo cyose ni uko igihe uri mu kinyabiziga uba ugomba kwitonda,iyo urangaye biguteza impanuka cyangwa bigateza abandi impanuka.”

Related posts

Bamwe mu basore bihenuye ku bakobwa badafite amafaranga ,icyo nticyaba imbarutso yo gutuma bagumirwa?

Ishyaka PS Imberakuri ryijeje abanya_ Gisagara ko nibaritora hazigishwa indimi nyinshi  zirimo ikidage

Kigali: Ukuri ku cyihishe inyuma y’inkongi y’umuriro idasanzwe yafashe Inyubako Makuza Peace Plaza igashya.