Rwamagana : Ibibazo by’umushoramari Dubai byatumye umuyobozi y’irukanwa

 

 

Mu karere ka Rwamagana habaye inama njyanama yanzura kwirukana mu miririmo Nyirabihogo Jeanne D’Arc, akaba yari Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

 

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023 nibwo iyi nama idasanzwe y’akarere ka Rwamagana yateranye ifatirwamo imyanzuro harimo no guhagarika Nyirabihogo Jeanne D’Arc kubera kutuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Inkuru mu mashusho

 

 

Mu itangazo ryashyizwe hanze na perezida w’inama njyanama ya karere ka Rwamagana, Dr Rangira Lambert, rivuga ko inama njyanama yirukanye Nyirabihogo Jeanne D’Arc hashingiwe ku itegeko no 065/2021 rigenga akarere mu ngingo yaryo ya 28, iteganya ko umujyanama ava mu nshingano iyo atacyujuje impamvu zashingiweho, kugirango ashyirwe mu nshingano.

Indi ngingo yashingiweho ni iya 11 muri iri tegeko no 065/2021 ikaba iteganya ko inama njyanama ifite ububasha bwo guhagarika umujyanama witwaye nabi cyangwa utarujuje inshingano ze.

 

Uyu Nyirabihogo Jeanne D’Arc yari amaze iminsi mu nkiko akurikiranyweho ibyaha byakozwe mu iyubakwa ry’umudugudu uzwi nk’Urukumbuzi Real Estate, uherereye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, ukaba warubatswe n’umushoramari uzwi ku izina rya Dubai akawusondeka inyubako zigasenyuka zitamaze igihe.

Impamvu Nyirabihogo yakurikiranywe n’urukiko nuko icyo gihe uwo mudugudu wubakwa, yari umuyobozi w’akarere ka Gasabo ushinzwe ishami ry’ubutaka.

Related posts

Biravugwa ko Kwizera Emelyne’ Ishanga’ yatawe muri yombi n’ abagenzi be 3

Bigenda bite kugira ngo umuntu yifate amashusho y’ urukozasoni yisange yageze hanze?

Yagiriwe inama kenshi! RIB yataye muri yombi Liliane Uwineza