Rutsiro: Icyakurikiyeho ubwo abakozi ba Sacco bari bafashwe nyuma yo kunyereza umutungu wa Koperative

 

Abakozi batatu ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya ( SACCO Abesamihigo Gihango) batawe muri yombi n’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bakurikiranyweho icyaha cyo gucunga nabi umutungo wa Koperative.

Amakuru avuga ko bafashwe tariki 17 Ukwakira 2023, bakaba barimo uwahoze ari Umuyobozi w’iyi SACCO, uwari umukozi ushinzwe inguzanyo n’uwari umubitsi,A abakekwa bafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe na Banki Nkuru y’Igihugu bukagaragaza ko hari amafaranga y’iyi SACCO yakoreshejwe nabi.

Icyizihiza Alda,Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, yabwiye IGIHE dukesha ino nkuru ko abatawe muri yombi bari bamaze amezi make birukanywe kuri iyi mirimo, Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe iperereza rikomeje.

 

Related posts

Umudepite muri Congo yongeye kuvuga amagambo abiba urwango ku Rwanda ahubwo akangurira umutwe wa Wazalendo gufatiraho ugakomeza urugamba

Ruhango:Umugabo yavuze uburyo yariye inzoka akumva iraryoshye kurusha izindi nyama ,abaturage bikangamo

Ibitero FARDC yagabye i Nyangenzi byasubijwe inyuma ikuba gahu