Intambara hagati yaM23 n’ingabo za leta FRDC ikomeje kuyogoza byinshi birimo ubuzima bw’abantu haba kuruhande rw’abasirikare ndetse no kuruhande rw’abasivile. intego nyamukuru y’iyintambara, nuko abarwanyi ba M23 bavugako barwanirira abanye-congo baciriweho imipaka bakaza kwisanga muri Congo ntaruhare babigizemo,ibi bikaba aribyo byagiye bituma leta ya DR Congo igenda ibasubiza inyuma kugeza ubwo barakaye leta ikemera kuba yabaha imyanya muri guverinoma mumasezerano yasinywe n’impande zombi kuwa 23 Werurwe.
Nubwo leta ya DR Congo iyobowe na Felix Antoine Kisekedi ikomeza kugenda yirengagiza ibiri gukorwa na M23,ntibikuraho uko bukeye nuko bwije, abarwanyi ba M23 bagenda bigarurira uduce dutandukanye ndetse n’abasirikare benshi bakagenda babigenderamo. abatavuga rumwe na leta ya DR Congo bemeza ko kuba hakomeje gupfa abantu, ari amakosa ya leta iyobowe na Felix Antoine Kisekedi kuberako uyumuyobozi ashinjwa nabatavuga rumwe nawe kujenjekera ikikibazo no kudafata ibyemezo bikwiriye.
Mumirwano yahereye mumasaha yo mugitondo ubwo ingabo za leta zashakaga kongera kwisubiza agace ka Rutshuru abarwanyi ba M23 bari babohoje kumunsi wejo. ubwo iyomirwano yaririmbanije, abarwanyi ba M23 baje kurasa urufaya rw’amasasu kungabo za FRDC maze baza kurasa Comanda MAPOSO wa FRDC bamutwikira mugifaro cyari cyajengereje abarwanyi ba M23.
Iyinkuru y’incamugongo yongeye gutuma abasirikare ba FRDC basubira inyuma ndetse bakaba bakomeje kuneshwa cyane ndetse byanazamuye uruntu runtu hagati y’abasirikare ba leta , aho bamwe batangiye kurambirwa iyintambara nabo kubwabo bakaba bacitse intege kuburyo bugaragara. ibi byose bikaba bigaragazwa nuko aba basirikare nyuma yo gutsindwa urugamba rw’uyumunsi, birukiye mubaturage batangira kwisanisha nabo ndetse nino murwego rwo kugirango M23 idakomeza kubarasa kubera ko bitemewe kuba barasa mubaturage.