Rutahizamu wa Kiyovu Sports yagwatiriye ibikoresha by’ikipe bituma abandi badakora imyitozo

Nyuma yuko muri Kiyovu Sports bakomeje gutaka ubukene bukabije kugeza ubu amakuru ahari nuko umukinnyi wayo yatwaye ibikoresha by’ikipe akabuza abandi gukora imyitozo.

Rutahizamu Obediah Mikel Freeman ukomoka muri Liberia wasinye amasezerano y’imyaka itatu,niwe wagwatiriye ibikoresha bya Kiyovu Sports nyuma yo kutamuha ibyo bari baravuganye.

Mu minsi ishize nibwo umuvugizi w’abafana Minani Hemed,yatabarizaga iyi kipe avuga ko hatagize igikorwa vuba, gukina igice cya kabiri cya shampiyona byagorana kubera ibibazo by’amikoro bibugarije.

Iyi kipe yambara icyatsi n’umweru imanza zikomeje kuba nyinshi, ubukene bukabije buri gutuma abakinnyi bifatira ibyemezo ku giti cyabo.

 

Related posts

Ikipe ya Rayon Sports igiye kubura umukinnyi wayitabaraga aho rukomeye.

Biravugwa ko Rayon Sports igiye gusinyisha umunya_ Malawi.

APR yatewe mpaga,Haruna Niyonzima yasezeye nabi! Ibihe by’ingenzi byaranze igice cya mbere cya Shampiyona y’ u Rwanda